Mani Martin akoze impanuka ya moto
Umuhanzi Mani Martin yakoze impanuka ya moto mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013; nk’uko tubikesha umwe mubanyeshuri biga itangazamakuru muri KIST.
Gisele Umutesi agize ati: “Mani Martin akoze impanuka ikomeye ubwo yari ageze kuri Serena mu kanya, ni imodoka ya Benzi igonze moto yari ariho, none bahise bamujyana muri CHUK.”
Amakuru atugezeho mu kanya ni uko Mani Martin ashobora kuba yatashye mu rugo nyuma yo gusuzumwa ariko ngo arababara cyane umutwe n’ibikanu.
Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ntibyadukundira. Turacyakomeza kugerageza kuvugana nawe kugira ngo tumenye neza uko ubuzima bwe bwifashe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje ariko kandi ntibyumvikana uburyo umusitari nka Mani Martin agenda kuri moto?