Abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Afurika y’Epfo bashyizeho urwego rwo gukorera hamwe

Abashoramari b’Abanyarwanda n’abo mu gihugu cy’Afurika y’epfo bashyizeho urwego rubahuza (Rwanda-South Africa Business Council), mu rwego rwo korohereza buri wese guteza imbere ubucuruzi bwe, no gukora ubukangurambaga kuri bagenzi babo baba mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.

Abashoramari bo ku mpande zombi bavuga ko barahari kandi barakora, ariko ubuyobozi bw’ibihugu byombi burabashakaho urujya n’uruza rw’imari n’abantu b’inzobere, nk’uko Ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala yatangaje.

Ati: “Twaratangiye! Reba sosiyete icukura amabuye y’agaciro y’i Rutongo, urebe sosiyete ikora sima ya PPC yaguze imigabane ya CIMERWA; ni ibikorwa by’abashoramari bo mu gihugu cy’Afurika y’epfo bafatanyije n’abo mu Rwanda, kandi ni umusaruro w’uko tumaze gushyira hamwe abikorera bo mu bihugu byombi”.

Umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Gregory Tayi uyoboye sosiyete yitwa REPRO LTD, yishimiye ko gutumiza ibicuruzwa asanzwe arangurira mu gihugu cy’Afurika y’epfo bigiye kumworohera, kubera urwo rwego rwa Rwanda-South Africa Business Council.

Ati: “Nzajyayo nisanga, mbere yaho nzaba nakoze komande y’ibicuruzwa nifuza, nsange byateguwe, bazampa ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kuko ari abantu banjye, bashobora no kubinyoherereza ntiriwe njyayo, nanjye nzamenya ibyo nshobora gushorayo. Ubwo na hano iwacu niko tuzaba turimo kubigenzereza bagenzi bacu bo muri Afurika y’epfo”.

Abikorera bo mu Rwanda no muri Afurika y’epfo bahamya kandi ko urwego bashyizeho ruzafasha gukangurira bagenzi babo gushora imari mu bihugu byombi.

Bamwe mu bari bayoboye inama bahujwe n'ibihugu byombi.
Bamwe mu bari bayoboye inama bahujwe n’ibihugu byombi.

Urwego rwa Rwanda-South Africa Business Council ruhagarariwe n’abanyarwanda Manzi Kayihura, Vivian Kayitesi na Richard Mugisha; hamwe n’abanya-Afurika y’epfo Paul Masterjerb, Sindi Koyana na Cedric.

Uru rwego rwagiyeho rubifashijwemo na Ambasade y’Afurika y’epfo mu Rwanda, yatangiye gushyira hamwe abashoramari b’ibihugu byombi mu mwaka ushize wa 2012, ibakangurira gushyiraho urujya n’uruza rw’abantu b’impuguke ndetse n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’Afurika y’epfo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka