Nyakiriba: Bagiye kujya bakora umutobe mu mboga

Abahinzi b’imboga bo mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu bashinze Koperative COPAGI ifite umushinga wo gukora umutobe mu mboga za karoti na beterave. Uwo mutobe ngo ushobora kumara igihe kandi ugacuruzwa ku mafaranga menshi aruta ayo bahabwa zikiva mu murima.

Koperative COPAGI yashoboye gutsinda mu marushanwa ya Hanga Umurimo izafasha Abanyakiriba kongerera agaciro umusaruro w’imboga zabo. Ubu barimo gushishikariza abaturage kwitabira gukorana na koperative no kongera umusaruro kuko hazakenerwa imboga nyinshi.

Uretse kuba iyi koperative izabafasha abatuye Nyakiriba kongerera agaciro umusaruro wa Karoti na Beterave zikorwamo umutobe hari n’umushinga wo guteza imbere ibihingwa by’ibihumyo hamwe no gukora ifu y’ifarini mu gihingwa cyitwa kana.

Umukozi w’umurenge wa Nyakiriba ushinzwe ubuhinzi, Kagina Diogene, avuga ko iyi koperative izafasha abaturage kongera amafaranga bakura mu buhinzi igicyenewe akaba ari ukubegera bakagirwa inama cyane ko ubutaka bafite bweramo izi mboga kandi bakaba basanzwe bakuramo amafaranga make, bamwe bavuga ko ari igihombo.

Abacuruzi b'imboga mu isoko rya Bazilette. Abaturage ba Nyakiriba babona umusaruro mwinshi ariko bakabura isoko ryawo.
Abacuruzi b’imboga mu isoko rya Bazilette. Abaturage ba Nyakiriba babona umusaruro mwinshi ariko bakabura isoko ryawo.

Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba nibo basanzwe bafite isoko rya Bazilete rizwiho gucuruza imboga ariko habaye ikibazo cyo kuyobya umuhanda ahari isoko rikabura ababagurira, iki gikorwa ngo kizabakuriraho igihombo.

Imboga nyinshi zera mu karere ka Rubavu zirimo amashu, beterave, ibitunguru, chou fleur na karoti ariko byinshi ntibibonerwa isoko ku buryo nibiribonye bihendwa.

Ubuyobozi bw’akarere bwari bwarasabye ibigo bya Leta nk’amashuri, gereza n’ibigo bya gisirikare na polisi kujya bigura umusaruro w’abaturage ariko haza kuboneka imbogamizi z’uko ibigo bya Leta bitinda kwishyura bityo barwiyemezamirimo bakabura ubushobozi bwo gukomeza kugurira abaturage umusaruro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka