Karongi iri ku isonga naho Nyabihu iri inyuma mu bwisungane mu kwivuza

Icyegeranyo cyakozwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) cyo kuva tariki 01/07/2012 kugeza tariki 18/01/2013 cyashyize akarere ka Karongi ku mwanya wa mbere naho akarere ka Nyabihu gashyirwa ku mwanya wa nyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

Nk’uko icyo cyegerenyo kibyerekana mu karere ka Karongi ubwisungane mu kwivuza buri ku gipimo cya 91.8% by’abamaze kubwitabira ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu tukiri inyuma muri iyo gahunda.

Akarere ka Nyabihu niko kari ku mwanya wa nyuma mu bijyanye n’imitangire y’ubwisungane mu kwivuza kuko 42% aribo bamaze kubutanga.

Imibare y’icyo cyegeranyo kandi igaragaza ko ku rwego rw’igihugu ibipimo biri kuri 68.77% by’abamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013.

Musoni James, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yoherereje ubuyobozi bw’uturere tw’u Rwanda ubutumwa bumenyesha abayobozi batwo ko muri bo uzagera tariki 20/02/2013 ataragera kuri 100% azabigayirwa ndetse hagafatwa n’izindi ngamba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka