Babiri bitabye Imana, abandi barakomereka mu mpanuka zirindwi zabaye mu mpera z’icyumweru
Abantu babiri bitabye Imana, abandi barakomereka mu mpanuka zirindwi zabereye mu turere dutandukanye tw’igihugu mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 03/02/2013.
Impanuka enye muri zirindwi zabereye mu Ntara y’Iburasizuba zihitana abantu babiri. Umugore w’imyaka 58 witwa Mediatrice Mukamusoni yaguye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Bugesera bitewe n’imodoka yihutaga yamugonze ahita yitaba Imana.
Indi mpanuka yahitanye umumotari mu Karere ka Kirehe aho uwo mumotari wagonze ikamyo yari iparitse iruhande rw’umuhanda na we ahita apfa ako kanya.
IP Jean Marie Vianney Ndushabandi ukora mu ishami rya Polisi rishinzwe ibinyabiziga n’umutekano wo mu muhanda avuga ko impanuka ziterwa n’abashoferi batwara nabi, umuvuduko ukabije no kutubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Ati: “Impanuka zakumirwa ku buryo byoroshye abashoferi baramutse bubahirije amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda.”
Mu mpera z’icyumweru, abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi batwara nabi kubera kunywa bagasinda bityo bigakurura impanuka; nk’uko IP Ndushabandi yakomeje abitangaza.
Yagize ati: “Turahamagarira abashoferi kutinezeza mu mpera z’icyumweru bakanywa inzoga nke kugira ngo badatwara imodoka bakoreshwa n’inzoga, gutwara buhoro no kwirinda gutwara nabi mu muhanda.”
Buri mwaka, Polisi y’igihugu ishyiraho icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda aho abagenzi n’abashoferi bigishwa uko bagomba kwitwara mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|