Ruhango: Polisi irasaba abaturage kuyegera bagakorana
Polisi y’igihugu, ishami ryayo rya Ruhango, iravuga ko iri muri aka karere ku mpamvu z’umutekano w’abaturage igasaba abatuye aka karere kuyegera ikabafasha.
DPC Darius Karisa, uhagarariye Polisi ati: “Turi hano kubera umutekano wanyu, niyo mpamvu mugomba kudukoresha kugirango dushyire mu nshingano icyatuzanye” uhagarariye polisi mu karere ka Ruhango”.

Ibi yabisabye abaturage kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, mu kiganiro yagejeje ku baturage ubwo hizihizwaga umunsi w’imtwari. Karisa yabwiye abatuye aka karere ko nta byaha byinshi bikihagaragara, ariko n’ibigihari yizera neza ko biza gukemuka bitewe n’ubufatanye bwa polisi n’abaturage.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari, abatuye akarere ka Ruhango basabwe ko bagomba gufata iya mbere bagira ubutwari bwo gutangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha bikumirwe ntawe bihitanye. Ku banyeshuri ho babwiwe ko bagomba kuba intwari bagaragaza ibitagenda aho ariho hose, ndetse babona naho babigaragariza bakabinyuza mu barezi babo.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|