KNC yagizwe umwere mu rubanza yarezwemo n’uwo bashinganye Radio One

Imyanzuro yashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge tariki 31/01/2013, yanzuye ko Nyagatare Jean Luc atari umunyamigabane muri radio one kuko atigeze yubahiriza amasezerano n’uwo bari bafatanyije kuyishinga ari we Kakoza Nkuriza Charles a.k.a KNC.

Amwe muri aya masezerano atarubahirijwe, n’uko Nyagatare atigeze atanga umugabane we wose ubwo iyi radio yashingwaga. Yatanze miliyoni 9 gusa mu gihe we n’uwo bari bafatanyije KNC buri umwe yagombaga gutanga amafaranga miliyoni 35.

Nyagatare yari yareze KNC asaba ko yavanwa ku mwanya w’ubuyobozi ndetse akanemererwa kuba umunyamigabane wa Radio One.

Umucamanza asoma urubanza yavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 2, agace ka 32, y’itegeko No07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi. Iyo ngingo ivuga ko umuntu yandikwa nk’ufite umugabane umwe cyangwa myinshi mu isosiyete ari uko amaze kwishyura.

Kuba Nyagatare rero yaratanze miliyoni 9 aho kwishyura miliyoni 35 bitamugira umunyamigabane kuko atakoze ibyo yasabwaga ngo abe we.

Ubwo twavuganaga na KNC kuri terefone ye, yavuze ko yishimiye imyanzuro y’uru rubanza ngo kuko n’ubundi kuri we yumvaga nta kibazo nta kimwe yishinja.

Yagize ati “erega njye n’ubusanzwe nta kibazo njya nifuza kugirana n’abantu, uretse ko abantu aribo barenga bagashaka kumpemukira rwose”.
Ku ruhande rwa Jean Luca Nyagatare, we ngo yiteguye kujuririra iki kemezo kugirango arenganurwe.

KNC uzwi ku izina rwa Dr Runiga, yamenyekanye cyane mu kiganiro “umunsi ucyeye” kuri City Radio, ubu akaba ari umuyobozi wa Radio One aho anayikoraho ikiganiro cyitwa “Rirarashe”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

NISAWA KNC URUMUGABORWO!

NITWA VALENS yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

KNC NUMUSAZA KBS NIBA YARABURANYE AGATSINDA NISAWA KD NIYO RUSWA MUMUSHINJA NTAWAYIMUFATANYE MURWANANIKISE MWITONDE RERO MUSHISHOZE

NITWA VALENS yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

knc numusaza bamuveho

irene yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Kabisa uyu musaza Dr Runiga ndamwemera cyane ku bwibyo si natangazwa nuko yatsinze mwifurije gutera imbere kuri readio ye.

Twizerimana Jean pierre. yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Knc sinamwize nubwo arumurokore ntawamwizera pe.

Niyonsenga yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Apapaaa yego mana Aba bagabo NGO niba jean luc burya bakabyaga arubusa uziko bameze nkabatageze kuntebe yishyri? Sha nubwo knc yabarya bwaba arubujiji bwabo pee?knc urumugabo sha Uzi ibikabyo namagambo yabo banya mugi mwari muhanganye NGO barakwizeye nkumukozi da kandi tubona uri mwenye Mali? Ooh lala Gisenyi yose yarizi ko radio ari iya shadia Muhammad haaaaa harakabaho ubutabera rwose

manzi yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Haaaaa ,nimuzima kandi yatangiye gukora bamwe murimwe ntakazi mufite none arigutera Imbere mugasakuza?abanyarwanda tugomba guhindura imyunvire tukareka a mashyari namunyangire kuko murimwe ntawuri hejuru yubutabera ,naho kuvuga ruswa ntayo pee kandi sinizera ko ubutabera bwacu bwarya ruswa oya rwose ndabwizera ,ese na mirimo atsinda leta yari ruswa? Tureke guharabika ubutabera

rurangwa yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Sha myamara muri guharabika ubutabera kandi Iyo umuntu atsinzwe Igihe cyose arashya imigeri agasakuza ,kandi muriywese ntawe Uzi ukuri keretse umucamanza Gusa ,ahubwo ubutabera bwabonetse ,none se ntimuzi abahuguje umugabo wumuvunjayi hejuru ya million zirindwi yagurije umubyeyi wabo yaja kubishyuza bagashaka kumuzanira police?ubwose bwo nubunyanga mugayo daa?muzabaze kwiposita da

kayinamura yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

Uwo Runiga se ko ari Rusisibiranya! Yatanze ruswa barayitamira none agiye kumvisha uwari mugenzi we! Naho ubutabera bw’iwacu bwo ntabwo mbona

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

hahaha urarushywa n’ubusa nushake wemere!KNC ni umunyamafuti kandi ntan,ujya aburana nawe ngo amutsinde!!!

lol yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Ubutabera mu Rwanda nibwo dukeneye kandi bwatugeza kw’iterambere

SAM yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka