Skizzy ntagikora itangazamakuru kuri VOA

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Gaston Rurangwa uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy akaba ari umwe mubagize itsinda rya KGB ntagikora umwuga w’itangazamakuru kuri radiyo y’abayisilamu ya hano mu Rwanda yitwa Voice of Africa (VOA).

Mu kiganiro gito twagiranye na Skizzy yadutangarije ko yahagaritse gukorera VOA kubera ko asanga amafranga ahembwa atamuteza imbere. Yagize ati: “Yap nahavuye ubu ndashaka akazi kampa amafranga anteza imbere apana gukora ntera inyuma...”.

Twakomeje tumubaza niba kuva kuri VOA bisobanuye ko aretse itangazamakuru muri rusange cyangwa se niba aretse gukora kuri VOA gusa adusubiza ko akazi kose azabona kamuteza imbere ariko azakora, ko atazibanda kugushaka ak’itangazamakuru gusa. Yagize ati: “...ikizaza kinteza imbere nzagikora kabisa, ntabwo ari mu itangazamakuru gusa...”.

Skizzy abaye umuhanzi wa kabiri muri uyu mwaka nyuma ya Kamichi usezeye kuri VOA. Kamichi we yadutangarije ko impamvu asezeye ari ukubera amasomo, ko kuri ubu agiye kwibanda cyane ku masomo andi makuru ajyanye n’ibyo gushaka akazi akazayatangaza nyuma y’icyunamo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo bavuye kuri VOA kubera ko banze akazi ahubwo byatewe n’imikorere mibi, nka Kamichi yaburaga kukazi, amasaha yahawe ntayubahirize bituma bamuhagarika kuko atubahirizaga amasezerano niba aribyo yitwaje.

nubwo amaradio yo mu Rwanda adahemba neza, nihe wabonye umuntu wikura ku kazi ntakandi agiyho?

n’uburenganzira bw’umuntu kuvuga ibyo ashaka ariko sibyo kubeshya, barasezerewe kubera kutubahiriza gahunda kuko mu gihe cy’akazi bajya mu biraka nko kubyina no kuririmba mu makwe n’ibitaramo mbere hari hagezweho kuririrmba mu tubari ubu ngo ntibikibaha inote, aho ubu zibarizwa ni mu makwe y’abakire

habibu yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka