Ngororero: Hadutse ubujura bukorerwa abagenzi ku mugoroba

Abantu biganjemo insoresore n’abandi birirwa ku muhanda wa kaburimbo Muhanga-Ngororero cyane cyane mu gice kiri mu karere ka Ngororero bamaze iminsi bakora ubujura bwo gushikuza abagenzi ibyo bafite mu ntoki cyane cyane ku bagenzi bari mu mudoka.

Nk’uko bamwe mu bagenzi babivuga, abo bajura bahagarara aho imodoko zifatira cyangwa zikuriramo abagenzi, bagacungira mu birahuri by’imodoka ibyo abagenzi bafite mu ntoki nka za terefoni, udukapu duto n’ibindi umuntu ashobora gufata mu ntoki maze imodoka yatangira kugenda bakabishikuza bakiruka.

Mukamana Ancille, umwe mubashikujwe terefoni igendanwa ubwo yayitabaga, yadutangarije ko atigeze amenya igihe abo bajura bakinguriye ikirahuri cy’imodoka ku ruhande yari yicayemo, maze bamushikuza terefoni bariruka.

Abahagarara iruhande rw'imodoka nta kazi bahafite batanateze nibo batungwa agatoki.
Abahagarara iruhande rw’imodoka nta kazi bahafite batanateze nibo batungwa agatoki.

Aho ubujura nk’ubwo bukabije ni ahitwa ku Cyome mu murenge wa Gatumba ndetse n’ahitwa ku Nganzo no mu Myiha mu murenge wa Muhororo.

Abagenzi bakaba basaba ubuyobozi guhashya iyo ngeso hakiri kare kuko ibyo bikorwa n’abahatuye kandi bikaba bishobora kwiyongera igihe haba ntagikozwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka