CHUB yahawe inyubako nshya zo gukoreramo

Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (CTB) gifatanije na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), cyashyikirije by’agateganyo ibitaro bikuru bya Kaminuza ishami rya Butare (CHUB), inyubako zizabifasha kwagura inyubako no gutanga serivisi nziza z’ubuzima ku barwayi bagana ibyo bitaro.

Muri izo nyubako harimo ibyumba bigenewe ubuyobozi bw’ibitaro, aho ababyeyi bakirirwa igihe bibaruka, ahakirirwa abana bavukira kwa muganga ndetse n’ahakirirwa abarwayi barembye.

Izi nyubako zimaze gutwara amafaranga y’amanyarwanda asaga miliyari 1 na miliyoni 800. Ibikoresho nkenerwa byo bimaze gutwara miliyoni zigera kuri 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Izi nyubako zirimo ibitanda 500 bishobora kwakirirwaho abarwayi.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko izi nyubako zizabafasha kutanga service nziza ku barwayi bagana ibitaro kuko inyubako zisanzwe ntizari zihagije ukurikije abarwayi bagana ibi bitaro.

Ubwo izo nyubako zatangwaga tariki 30/01/2013, Docteur Ndoli Minega Jules ushinzwe abaganga ku bitaro bya CHUB, yagize ati Ati “tugira abarwayi benshi ariko aho kubakirira hari hato, ibi rero bizadufasha guha servise nziza abarwayi bacu kuko tuzaba dufite aho kubakirira hanini”.

Mu minsi mike, serivisi zagenewe izi nyubako zizatangira gukoreramo kuko ibikoresho by’ibanze byatanzwe ku nkunga ya CTB na MINISANTE bihari.

Nyuma y’umwaka umwe, izi nyubako zizegurirwa ibitaro bya CHUB burundu. Kubihabwa by’agateganyo ni mu rwego rwo kugira ngo harebwe ibibazo bimwe na bimwe byaba bitajyanye n’inyubako zo kwa muganga bikozorwe.

Docteur Minega Jules avuga ko byaba byiza amasoko yo kubaka inzu zo kwa muganga ahabwa ababifite ubumenyi buhagije mu myubakire y’izi nzu zo kwa muganga kugirango habe harimo ibikenerwa byose.

Ngo icyumba cyakira abarwayi bagomba kubagwa, mu nzu y’ababyeyi (materinité) n’inyubako y’ubuyobozi, hari ahagomba kuvugururwa hakubakwa uko bikwiye bijyanye n’inyubako abaganga bakenera.

Parsa Ahmad, ushinzwe ibikorwa bya CTB akaba akurikirana ibikorwa by’izi nyubako, avuga ko ibibazo bito bito bihari bitabuza ibitaro gukorera muri izi nyubako no gutanga serivisi nziza.

Nk’uko iki kigo gisanzwe kibikora, ngo bazakomeza gufatanya gukemura ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka muri izi nyubako.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimiye abadahwema muguteza imbere ubuzima bwiza bw’abanyarwanda ark CHUK nayo ikorera mumazu ya kera atagendanye n’igihe nubwo abaganga bakoresha ubwitange bwabo byaba byiza babonye amazu agandanye nuko kibali irimo kwaguka no mwiterambere MINISANTE nishyiremo akagufu , murakoze

yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka