Babiri bari mu maboko ya polisi bakurikiranweho kwiba moto
Bucyanayandi na Jean Baptiste Nkurunziza bafungiye kuri station ya polisi Kicukiro mu mujyi wa Kigali bakurikiranweho ubujura bwa moto yibiwe kuri stade y’akarere ka Muhanga mu Ntara y’amajyepfo tariki 23/01/2013.
Iyo moto ifite purake RA 602 R yafatiwe mu kagali ka Niboye ko mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Kicukiro nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Nyiri iyo moto witwa Fidele Udahemuka yayibwe arimo kuyigishirizaho umuntu n’uko ubwo yamurekaga ngo yitware ahita ayirukankana agenda umuti wa mperezayo.
Bucyanayandi yemera ko yakoze ubwo bujura bwa moto naho Nkurunziza Jean Baptiste agahakana avuga ko nta ruhare yagize muri icyo cyaha. Yemera gusa ko yashakiraga Bucyanayandi umukiriya wagura iyo moto ariko ngo atazi neza ko ari inyibano.

Udahemuka Fidele wibwe iyo moto yashimiye polisi y’igihugu kuba yaramufashije gushakisha iyo moto akaba yayisubiranye mu gihe we avuga ko nta cyizere yari afite cyo kuzayibona.
Supt Dan Ndayambaje, umuyobozi wa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kicukiro avuga ko moto 6 zibwe mu bihe bitandukanye zafashwe zigasubizwa ba nyirazo.
Yaburiye abantu muri rusange kureka kwishora mu byaha bitandukanye birimo n’ubujura ahubwo bakabireka batarafatwa ngo babihanirwe. Yaboneyeho kandi gusaba abatunze ibinyabiziga nka moto kuba maso bagafata ingamba zo kubicungira umutekano bitaribwa.
Yagize ati : « Abajura bameze nk’ibyonnyi bahora bakanuye bashaka ibyo biba niyo mpamvu abantu bagomba guhora bacungira hafi ibyo bafite kugira ngo babirinde kuba byakorerwa ubujura » .
Abo bagabo bombi icyo cyaha cy’ubujura bwa moto kiramutse kibahamye bazahanishwa ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyha mu Rwanda aho iteganya igifungo kiva kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose abajura baratujambije ;ariko ibyo bisambo ko babirekura bikongera bikiba babigumishije muri gereza cyangwa bakabiha tig leta ikabyishingira ntibigaruke muri sociyete