Huye: Abanyabukorikori bakorera mu Rwabayanga bagiye kwimurwa

Muri gahunda akarere ka Huye gafite yo guhuriza hamwe ibikorwa by’abanyabukorikori n’inganda, abanyabukorikori bakorera ahitwa mu Rwabayanga mu mujyi wa Huye bagiye kwimurirwa i Sovu mu murenge wa Huye.

Abakorera muri centre ya Rwabayanga batangaza ko kubimurira i Sovu ntacyo bibatwaye kuko bazaba bakorera aho bisanzuye ariko ngo bafite impungenge z’abakiriya babo babaganaga, akaba ari yo mpamvu basaba ko kubimura byakorwa ku buryo bunoze.

Ubuyobozi bw’abanyabukorikori bakorera muri centre ya Rwabayanga bwemeza ko kwimurwa nibikorwa neza nta marangamutima abayemo ari byo bizatuma abazimukira i Sovu bazagira imikorera myiza.

Ahakorerwa ubucuzi muri Rwabayanga.
Ahakorerwa ubucuzi muri Rwabayanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bukaba busaba abakora ibikorwa by’ubukorikori muri centre ya Rwabayanga ko nibanoza ibyo bakora, mu gihe bose bazaba babarizwa hamwe nta kibazo cy’abakiriya bazagira.

Gusa ubuyobozi burihanangiriza abakomeje kwiha uburenganzira bwo kuvugurura amazu muri iyi centre badahwe uburenganzira kubireka; nk’uko Mutwarasibo Cyprien umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere mu karere ka Huye abitangaza.

Ati “Igihe cyo kwimuka nikigera buri wese ubishaka azahita agenda, kandi nta mpungenge icyo basabwa ni ugukora umurimo unoze gusa, ubundi nanone icyo dusaba abagenda bavugurura utuzu bakoreragamo kubireka kuko ntacyo bihindura kuri gahunda yabo yo kwimuka bakaba rero baba bivunira ubusa”.

Ahakorerwa ubukanishi muri Rwabayanga.
Ahakorerwa ubukanishi muri Rwabayanga.

Centre ya Rwabayanga ikorerwamo ibikorwa by’ubukorikori iteganywa kuzagirwa iguriro ry’ibikorwa by’ubukorikori aho kuvanga kubihakorera no kubihagurishiriza. Ubu iyi centre ibarizwamo abanyabukorikori bazwi bagera ku ijana.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka