IRST irashaka ko imodoka zose zizaba zikoresha amavuta akomoka ku bimera muri 2025

Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST) kiratangaza ko kigamije ko mu mwaka wa 2025 imodoka zose zizaba zikoreshwa n’amavuta akomoka ku bimera atangiza ikirere.

Ibi byatangajwe na Dr Jean Baptiste Nduwayezu ubwo itsinda ry’abasirikari bagera kuri 50 biga mu ishuri rikuru rya gisirikari ry’i Nyakinama basuraga ikicaro cya IRST i Kigali mu cyumweru gishize.

Abo basirikari beretswe uko aya mavuta akomoka mu bimera akorwa, ndetse banasobanurirwa aho atandukaniye n’amavuta asanzwe mu bijyanye no guhumanya ikirere ndetse n’ibiciro, dore ko aya akorwa na IRST ahendutse kuko agura amafaranga 890 mu gihe asanzwe agura 1000.

Iki kigo cyatangiye gukora mu mwaka wa 2007, kimaze gutera intambwe kuko ubu kibasha gukora litiro 2000 z’amavuta ku munsi.

Abasirikari basura IRST.
Abasirikari basura IRST.

IRST ariko ngo ifite imbogamizi kuko gukora aya mavuta bigenda gahoro bitewe n’uko amavuta y’amamesa bakoresha atumizwa mu mahanga, ndetse ngo n’abakiriya bakaba bakiri bake.

Uru ruzinduko rugamije gusobanurira aba basirikari imikorere y’ibigo bitandukanye, harimo abashakashatsi, ikoranabuhanga, ibikorwa bw’uburezi n’ibindi, bikaba biri muri gahunda y’amasomo bagomba kwiga nk’uko umuvugizi w’igisirikari Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yabitangaje.

Aba basirikari kandi banasuye uturere n’ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu bareba uko ikoranabuhanga rikoreshwa, intambwe yatewe mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanjye kubifuriza amahoro y’uwiteka njyewe mbona iterambere ryose rije cg ribonetse mu Rwanda ntacyo ritwaye kuko riba rifite akamaro nkabantu biga Technique kandi riteza igihugu cyacu imbere, murakoze akazi keza.

murenzi kassim yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

amavuta agendesha imodoka ni byiza kuko bigabanya foreigner dependence .ariko icyo tugomba kumenya ni uko kwihutira iryo terambere ritajyanye n’imibereho y’abanyagihugu NTACYO RIMAZE.banza ukore ubushakashatsi urebe BURYO KI ABATURAGE BABANZA GUKEMURA IKIBAZO CY’IMIRIRE,nubona muganga atangiye kubandikira imiti ya sport kubwo kubyibuha uzabone kwiga buryo ibyo BASIGAZA WABIKURAMO AMAVUTA Y’IBINYAMBIZIGA.
Isn’t it?

Kayitare yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka