Musanze: Umugabo yishe umugore we ahita aburirwa irengero
Bugingobwimana Theogene utuye mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Karwasa, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, yahitanye umugore we mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013 ahita atoroka.
Uyu mugabo ngo yaba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we witwa Mushimiyimana Olive bari bafitanye abana batatu , kuko n’ubundi ngo yigeze gutema umugore we, yarangiza ahita atoroka, yongera kugaruka hashize amezi atatu.
Nk’uko bitangazwa na Supt. Francis Gahima, ngo biragaragara ko habaye ukudaha ingufu icyaha yakoze bwa mbere, kuko iyo aba yaragihaniwe, byashobokaga ko ataza guhitana ubuzima bw’umugore we, bari bafitanye abana bakiri bato, dore ko umukuru afite imyaka itatu.
Mu rwego rwo gukumira ubwicanyi nk’ubu, ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza, imiryango 50 ifitanye amakimbirane yigishijwe, ndetse irahirira ko baciye ukubiri n’amakimbirane.
Nyuma y’iki gikorwa, abaturage baganirijwe ku bijyanye no gutanga amakuru ndetse no kuba ijisho rya mugenzi we, aho babwiye ko basabwa gutanga amakuru ajyanye n’amakimbirane yo mu miryango kugirango hakumirwe urugomo rushobora no kugeza ku bwicanyi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibiri hanze aha ntibisobanutse. Uyu Mushimiyimana twamubwiye kenshi ko asubira iwabo kuko byagaragaraga ko umugabo we ashobora kumwica. Yanze kumvira inama none dore ingaruka.