Mbuyu ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, ubwo yahamagarwa ngo yitabire CECAFA yabereye muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize yavuze ko ananiwe ahita yerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo-Kinshasa.
N’ubwo we yivugiraga ko yari afite umunaniro akeneye kuruhuka kubera imyitozo n’imikino ikomeye yari amaze iminsi akina, ndetse ngo akanasaba uruhushya abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’umutoza, ariko izo mpande zombi zo zatangaje ko ari ntacyo zibiziho.
Nyuma yo kubura kwa Mbuyu, FERWAFA ndetse n’umutoza, bavugaga ko uwo musore ukina inyuma azafatirwa ibihano, ariko yongeye kugaruka mu Mavubi ari nta gihano ahawe.
Mu bandi bakinnyi bataherukaga guhamagarwa bahamagawe n’umutoza Milutin Micho, harimo Meddie Kagere wagarutse gukina mu Rwanda muri Police FC avuye muri Tuniziya, ndetse na Karekezi Olivier na we ubu ukina muri Tuniziya mu ikipe ya Bizertin , gusa we akaba yamaze gutangaza ko atazakina umukino wa Uganda kuko ikipe ye izaba ifite umukino wa shampiyona ukomeye.
Muri iyo kipe yahamagawe kandi harimo rutahizamu Jessy Reindorf ukinira ikipe ya Union Royale Namur ,mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, uyu musore ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda ni ubwa mbere azaba akiniye Amavubi.
Mu bakinnyi 24 biganjemo abakiri batoya, byari byitezwe ko hagaragaramo rutahizamu Uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina muri AS Cannes mu Bufaransa, ariko uyu musore ufite imvune arimo kwivuza akaba atahamagawe.
U Rwanda ruzakina umukino wa gicuti na Uganda ku wa gatatu tariki 06 /02/2013 kuri Stade Amahoro i Remera, aho amakipe yombi azaba yitegura gukina imikino y’amajonjora mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014. Tariki 22/03/2013, u Rwanda ruzakina na Mali, naho Uganda ikine na Liberia.
Dore urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bahamagawe ngo bitegure gukina na Uganda:
Abanyezamu: Jean Luc Ndayishimiye, Jean Claude Ndoli (APR), Emery Mvuyekure (AS Kigali)
Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Patrick Umwungeri (AS Kigali), Faustin Usengimana (Rayon Sport), Amani Uwiringiyimana (Police), Mbuyu Twite (Yanga), Solomon Nirisarike ( Royal Antwerp), Emery Bayisenge (APR), Heritier Turatsinze (APR), Freddy Ndaka (Police).
Abakina hagati: Jean Baptista Mugiraneza (APR), Tumaine Ntamuhanga
(APR), Aphrodis Hategikimana (Rayon Sport), Fabrice Twagizimana (Police), Haruna Niyonzima (Yanga), Jean Claude Iranzi (APR), Patrick Sibomana (Isonga)
Ba Rutahizamu: Jimmy Mbaraga (AS Kigal)], Peter Kagabo (Police), Meddie Kagere (Police), Olivier Karekezi (Bizertin) na Jessy Reindorf (Union Royale Namur).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|