Ngoma: Abahawe ihene zitanga umukamo bakomeje kwirahira ibanga ryazo

Mukanyuzahayo Vestine utuye mu murenge wa Murama wiyemerera ko abana na virus itera SIDA yemeza ko yari asigaranye abasirikare b’umubiri batatu hanyuma nyuma yo kunywa amata y’ihene (amahenehene) ubu akaba ageze ku basirikare 1019.

Uyu mubyeyi ari mu shyirahamwe ry’ababana na virus itera SIDA ryahawe ihene n’umushinga HEIFER. Uyu mushinga watanze ihene 300 zitanga umukamo ku mashyirahamwe y’babana na virusi itera SIDA yo mu mirenge ya Murama na Rukira.

Ubwo yatangaga ubuhamya mu ruhame, Mukanyuzahayo utuye mu mudugudu Nyagasozi , akagali ka Kigabiro, umurenge wa Murama yavuze ko ibyo ihene bahawe byabakoreye byabaye ibitangaza.

Vestine nyuma yo kunwa amata y' ihene asigaranye abasirikare batatu b' umubiri,ubu ngo yumva akomeye kandi ngo abasirikare yari afite bikubye inshuro 100.
Vestine nyuma yo kunwa amata y’ ihene asigaranye abasirikare batatu b’ umubiri,ubu ngo yumva akomeye kandi ngo abasirikare yari afite bikubye inshuro 100.

Yagize ati “Njyewe nari nsigaranye abasirikare batatu b’umubiri ariko ubu ngeze kubasirikare 1019, ubu abana b’iyi hene naragurishije imwe bampa ibihumbi 100 mbese ubu niteje imbere kandi n’abana banjye bariga.”

Mubuhamya bwatanzwe na bagenzi be babana mu ishyirahamwe rigizwe n’abantu 174 bavuga ko ku ikubitiro bahise bumva uburyo banywa amata y’ihene maze ubwo babitinyutse ngo bahise bagira umubiri mwiza ubu baratohagiye kubera aya mata.

Iri shyirahamwe rigizwe n’ababana na virus itera SIDA hamwe n’abandi bazima, kuribo ngo amata y’ihene ni ibanga rikomeye bakesha ubuzima.

Bamwe mu bazi abahawe izi hene bavuga ko ubuzima bw’abazihawe bwahindutse ku buryo butangaje kuko ngo ubu bafite umubiri utohagiye.

Umwe mu bakozi b’umuryango HEIFER yavuze ko kugira ngo umenye akamaro aya mata abafitiye ubirebera iyo ihene itetse itagikama ngo usanga n’ubuzima bwabo buba butameze neza kubera ko batanwa amata neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Bushayija Francis, yavuze ko kera hari imico imwe nimwe yabuzaga kunywa amata y’ihene ariko ko igihe kigeze ngo harebwe ibifitiye abantu akamaro.

Ihene zitanga umukamo zisaba kwitabwaho no kubakirwa.
Ihene zitanga umukamo zisaba kwitabwaho no kubakirwa.

Yagize ati “Kera nta mugore ngo waryaga ihene, amagi n’ibindi. Amata y’ihene yo byari rusange nta muntu ngo wanywaga ariko namwe mwiboneye akamaro afitiye ubuzima bwacu, nimureke twite kubidufitiye umumaro”.

Uwimana Xaverine, umukozi w’umushinga HEIFER international, yasabye abahawe izohene kuzifata neza kuko ari izabo kabone n’ubwo umushinga warangira bagakomeza kuzitaho aho kuzigurisha kandi zibafatiye runini.

Ihene zirenga 300 zatanzwe mu mirenge ibiri ya Rukira na Murama zakuwe muri Afrika y’Epfo, buri hene ikaba yarageze mu Rwanda ihagaze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400. Abanyamuryango 35 bituye bagenzi babo bataragerwaho n’izi hene maze baraboroza.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabaza niba uwayikenera bayimugurisha ese igiciro nangahe ku ihene ikibyara cg ihaka ishashi muduhe na tlephone zanyu

[email protected] yanditse ku itariki ya: 7-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka