Burera: ICT ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko ikoranabuhanga (ICT) rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ako karere kuko rikoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu bikorwa byabo bya buri munsi kandi abaturage bamaze kumenya ko ICT ari iy’abantu bose.

Uretse kuba n’abana biga mu mashuri abanza basigaye biga gukoresha mudasobwa, ku kicaro cy’akarere ndetse no mu murenge wa Nemba hari “Telecentre” (BDC), aho abaturage batandukanye baza kwihugura gukoresha ICT.

Tariki 30/01/2013 ubwo aba-officier bakuru biga mu ishuri rikuru rya gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama basuraga akarere ka Burera mu rwego rwo kureba uruhare ICT n’ingufu bigira mu iterambere ry’ako karere, hagaragajwe ko biri ku rwego rushimishije.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza beretse abo ba-officier ko bazi gukoresha mudasobwa.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza beretse abo ba-officier ko bazi gukoresha mudasobwa.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yasobanuriye abo ba-officier ko ICT yageze mu mashuri, aho abana biga mu mashuri abanza bahawe mudasobwa muri gahunda ya One Laptop per Child.

Abo banyeshuri beretse abo bashyitsi babasuye ko hari porogaramu zimwe na zimwe zo muri izo mudasobwa bamaze kumenya gukoresha.

Abo ba-officier kandi basuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya TTC Kirambo ahari “Laboratoire” ya ICT yifashishwa n’abanyeshuri biga mu icyo kigo.

Abanyaburera kandi bazi gukoresha “e-soko” aho bifashisha telefone zabo bakabasha kumenya uko ibiciro by’imyaka byifashe hirya no hino mu Rwanda; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera yabisobanuye. Bityo ngo bifasha abaturage kudahendwa mu gihe bejeje ibirayi cyangwa ibishyimbo, dore ko Abanyaburera benshi batunzwe n’ubuhinzi.

Akarere ka Burera kandi kashyizeho umurongo wa telefone utishyurwa ariwo 4139 ku itumanaho rya MTN kuri MTN. Uwo murongo ufasha abaturage gutanga amakuru y’ihohoterwa iryo ariryo ryose bigatuma abayobozi bakemura ibyo bibazo byihuse.

Basuye Laboratoire ya ICT muri TTC Kirambo.
Basuye Laboratoire ya ICT muri TTC Kirambo.

Abanyanama b’ubuzima mu karere ka Burera ubu bazi gukoresha uburyo bwa “SMS Rapid”, bakoresheje telefone zabo zigendanwa, aho batanga raporo mu bijyanye n’ubuzima, bigatuma abari mu kaga batabarwa byihuse.

Mu rwego rw’ubuzima ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima byo mu karere ka Burera bifite umurongo wa interineti, bikihutisha imikorere y’ubuvuzi. Muri ako karere kandi hagera umuyoboro wa interineti wa “Fibre Optic”.

Mu nzego z’ibanze mu karere ka Burera, abayobozi b’imirenge ndetse n’ab’utugari bakoresha mudasobwa. Mu nzego z’ibanze kandi hamaze gutangwa telefone zirenga 1200 zikoreshwa n’abakozi bahakorera nk’uko Sembagare abisobanura.

Umuyobozi w’akarere ka Burera kandi avuga ko ICT itakora nta ngufu (energy) zihari akaba ariyo mpamvu bihatira kugeza ingufu z’amashanyarazi ku Banyaburera benshi.

Barateganya gukora ingomero nto zitanga amashanyarazi aho bishoboka. Barateganya kandi kuzakoresha ingufu ziturutse ku muyaga. Mu gace kegereye ikirunga cya Muhabura muri ako karere hakunze kuba umuyaga mwinshi wabyara ingufu nk’uko Sembagare abihamya.

Akomeza avuga ko mu karere ka Burera bafite aho bakomora ingufu henshi: haba ku mazi, biogaz, nyiramugengeri, ndetse n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Abanyeshuri ba RDF Command and Staff College bari kumwe n'abayobozi batandukanye b'akarere ka Burera.
Abanyeshuri ba RDF Command and Staff College bari kumwe n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Burera.

Abo ba-officier bari bayobowe na Lt Col Ukwishaka Wilson, bashimye intambwe akarere ka Burera kamaze gutera mu ikoranabuhanga.

Akarere ka Burera ariko n’ubwo hari ibyo kamaze kugera ho muri ICT, karacyafite imbogamizi zo kubura abantu b’inzobere muri ICT bahugura abandi, ndetse no kugira ibikoresho bike bya ICT nka mudasobwa.

Ikindi kibazo ngo ni uko hamwe na hamwe muri ako karere umuyoboro wa interineti genda gahoro cyane.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka