Perezida Kagame yitabiriye umukino w’Amavubi na Nigeria (Amafoto)
Nyuma y’imyaka umunani atarebera umupira w’amaguru w’amakipe y’imbere mu Gihugu kuri stade, kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye.
Wari umukino w’umunsi wa Kabiri wo mu itsinda rya kane ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 waberaga kuri Stade Amahoro. Umukuru w’Igihugu yinjiyemo mu gice cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino asanga amakipe yombi anganya 0-0 nk’uko igice cya mbere cyari cyarangiye.
Perezida Paul Kagame yaherukaga kureba umukino uwo ari wo wose wa ruhago w’amakipe y’imbere mu Gihugu ari kuri sitade tariki 30 Mutarama 2016 ubwo Amavubi yakinaga na DRC, atsindwa 2-1 muri 1/4 cy’Igikombe cya Afurika mu irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) u Rwanda rwari rwakiriye.
Umukino w’Amavubi na Nigeria wari uryoheye ijisho
Uyu mukino warangiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) inganyije na Nigeria 0-0. Ni umukino abasore b’Amavubi bihagazeho imbere y’ikigugu Nigeria mu buryo abantu batatekerezaga kuko iki gihugu gifite abakinnyi bakomeye barimo Ademola Lookman uri mu bahatanira Ballon d’Or, rutahizamu Victor Osimhen, Alex Iwobi ukinira Fulham mu Bwongereza, Wilfried Ndidi n’abandi batandukanye.
Nigeria ku munota wa 15 yashoboraga kubona igitego ku buryo Samuel Chukuwezi yari yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ntwari Fiacre wakoze akazi gakomeye mu mukino wose yigaragaza akuraho umupira.
Muri rusange iminota 30 ya mbere y’umukino amakipe yombi yakinaga mu buryo bwo guhererekanya bungana, Amavubi akina umupira kuva inyuma kugeza hagati nubwo kugera ku izamu byo bitari inshuro nyinshi. Ku munota wa 37 Nigeria yahushije igitego ku mupira watewe na rutahizamu Victor Boniface ariko ufata umutambiko w’izamu ukurwaho n’abakinnyi b’Amavubi. Muri iki gice cya mbere ku munota wa 44, Nshuti Innocent yabonye umupira yari gukinana na bagenzi be ariko ahitamo kwiterera, gusa ntiwamukundira ngo ujye mu izamu.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 Nigeria ifite ijanisha rya 49% mu kugumana umupira mu gihe u Rwanda rwari rufite 51% ruteye ishoti rimwe rigana mu izamu Nigeria ifite amashoti atatu.
Amavubi yakomeje gukina neza mu gice cya kabiri gusa Nigeria iba ari yo ibona uburyo bukomeye nyuma yo gushyiramo rutahizamu Victor Osimhen wageragezaga gutsinda ariko umunyezamu Ntwari Fiacre akomeza kwitwara neza. Ku munota wa 88 Jojea Kwizera yahaye umupira Mugisha Bonheur wakinnye neza muri rusange maze atera ishoti rikomeye rikaba ari na ryo ryonyine Amavubi yateye rigana mu izamu mu gice cya kabiri ariko umunyezamu Stanley Nwabali umupira awukubita ibipfunsi.
Amavubi yakinnye umukino wose atuje nta gihunga, iminota 90 isanzwe irangira bikiri 0-0 hongerwaho itanu yageze kuri irindwi na yo irangira amakipe agabanye amanota. Nigeria yari ifite 51% mu kwiharira umupira n’amashoti 20 arimo icyenda agana mu izamu mu gihe Amavubi yari afite 49% n’amashoti 16 arimo abiri yaganaga mu izamu.
Amavubi yanganyije na Nigeria nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wabereye muri Libya, bivuze ko ubu afite amanota abiri mu mikino ibiri mu gihe kuri uyu wa Kabiri hategerejwe undi mukino wo muri iri tsinda uhuza Benin na Libya saa tatu z’ijoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
byababyiza umukuru wigihugu akomeje kwitabira umukino wamaguru kuko byakongerera abakinnyi imbaraga.
Nibyiza president wacu azakomeze aza kureba imikino bitera courage abakinyo