Musanze: Abana 150 bari barabuze uko bajya kwiga bahawe ibikoresho by’ishuri

Abana 150 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze biganjemo abiga mu mashuri abanza, bari barabuze uko basubira kwiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri, babishyikirijwe bahita barisubiramo.

Abana bari barabuze uko bajya ku ishuri bahawe ibikoresho biyemeza kurisubiramo
Abana bari barabuze uko bajya ku ishuri bahawe ibikoresho biyemeza kurisubiramo

Nyiraneza Aisha, ni umubyeyi w’abana batandatu, aho bane muri bo yaherukaga kubohereza ku ishuri, badafite ibikoresho bihagije bifashisha mu gihe biga. Gusa ku bw’amahirwe ye, ku ishuri babaye bemereye abo bana be kwiga, ariko babaha iminsi ntarengwa icumi (10) yo kuba yababoneye ibyo bikoresho bibura, kugira ngo bazakomeze bige batabangamiwe.

Yagize ati: “Maze iminsi ndara ntasinziye nibaza ahazava uniforme yabo, amakayi ndetse n’amafaranga y’ishuri ntarishyura. Nta n’icyizere cy’aho bizava, cyane ko n’ibiraka byo gufurira abandi nkora, mbibona bigoranye kandi n’amafaranga nkuramo akaba ari makeya, nabwo kandi nyifashisha mu guhahira abana”.

Ku rundi ruhande undi mubyeyi witwa Nyirambarushimana, na we kubona ubushobozi bwo kugurira abana be ibikoresho by’ishuri byari ikibazo.

Ati: “Ngira abana bazi ubwenge ariko kubera ubushobozi bukeya bituma biga nabi. Nk’ubu babiri biga mu mashuri yisumbuye barimo uwiga mu wa gatanu n’undi uri mu wa gatandatu. Bajya ku ishuri umwe yatwaye amakayi abiri undi atwara amakayi atatu. Ibyo bikoresho bidahagije, byiyongeraho no kuba na minerivale y’ibihembwe bibiri by’umwaka ushize ntarabashije kuyishyura kubera kubura amafaranga”.

Akomeza agira ati, “Iyo natomboye aho nca incuro, udufaranga mpembwa ntwishyura inzu ducumbitsemo, kandi hari ubwo nanabura icyo nyishyura, naba naraguze nk’udutebe, igitanda cyangwa akameza, ba nyiri inzu bakabigwatira nkaviramo aho. Gusa nkomeza kwihambira ngo abana bige, kugira ngo bazajijuke babone uko bibeshaho”.

Aba babyeyi kimwe n’abandi bo mu Midugudu igize Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza batishoboye, mu kubagobotora ibyo bibazo, bashyikirijwe ibyo bikoresho; bishimira abo bagiraneza bagize iki gitekerezo cyo kubunganira.

Imiryango abo bana baturukamo igizwe n'abatishoboye bari bagowe no kubabonera ibikoresho
Imiryango abo bana baturukamo igizwe n’abatishoboye bari bagowe no kubabonera ibikoresho

Muri iki gihe cy’itangira ry’amashuri, hari abana bagira ipfunwe ryo kwiga badafite ibikoresho, bakaba banarivamo cyangwa bakiga ariko mu buryo bubagoye.

Ni naho umusore ukorera umwuga w’ububaji mu Kagari ka Mpenge, witwa Rukundo Jackson, yahereye yiha intego yo guha abo bana amakayi, amakaramu, ibitabo byo kwigiramo, ibikapu n’ibindi biborohereza kwiga, kandi intego ye ni ukuzakomeza kubunganira kunogerwa n’imyigire yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Ejo hazaza h’Igihugu hazagenwa n’abana tubona ubu, kandi kugira ngo bazabe abiteguye gukora ibikibereye, birasaba kubatoza gutinyuka no kwagura imitekerereze yabo hakiri kare. Ibyo nta handi bazabimenyera ni mu ishuri ari nayo mpamvu dukwiye guhaguruka tukazamura imyigire duhereye ku bana batoya, batari bagifite icyizere cy’amahirwe y’uburezi”.

Nizeyimana Mouhamed wari uhagarariye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Muhoza, mu gikorwa cyo gushyikiriza abo bana ibikoresho, yagaragaje ko: “Izo mbogamizi zo kutihaza mu bikoresho by’ishuri, bitera aba ubwigunge no kumva ko batari ku rwego rumwe n’abandi, bikadindiza imyigire yabo, bamwe bakanarivamo. Uku kuba bamwe mu bari bafite ibyo bibazo bahawe ibikoresho, dusanga ari ubwunganizi bukomeye cyane muri gahunda yo kuzamura uburezi kuri bose”.

Rukundo Jackson umubaji wiyemeje gufasha abana 150 mu myigire yabo
Rukundo Jackson umubaji wiyemeje gufasha abana 150 mu myigire yabo

Ubuyobozi kandi ngo buzakomeza gukurikirana ko abahawe ibyo bikoresho babifata neza bakanabibyaza umusaruro. Gusa usibye ko ngo ubuyobozi n’umufatanyabikorwa wabibahaye batabyishoboza hatabayeho ubufatanye bw’ababyeyi n’abana ubwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka