Ibiciro biri hejuru by’ibikoresho by’isuku bikenerwa mu gihe cy’imihango ni imbogamizi kuri bamwe

Abagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’Igihugu barasaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku yabo bizwi nka Cotex cyangwa Sanitary Pads byagabanuka, kuko kuba bihenze bitaborohera kubikoresha.

Basanga ibikoresho by'isuku bikenerwa mu gihe cy'imihango bigabanyirijwe igiciro byabafasha mu isuku no mu bukungu
Basanga ibikoresho by’isuku bikenerwa mu gihe cy’imihango bigabanyirijwe igiciro byabafasha mu isuku no mu bukungu

Mu mwaka wa 2019 Leta y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (TVA), ku bicuruzwa by’isuku by’abagore n’abakobwa bari mu mihango bizwi nka Cotex . Icyo gihe Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza ababuraga ubushobozi bwo kubigura igihe bari mu mihango.

Nyamara ariko bamwe mu bagore n’abakobwa, by’umwihariko abatuye mu bice by’icyaro, bavuga ko batoroherwa no kubona ibyo bikoresho, bitewe n’uko ibiciro byabyo byazamutse aho kumanuka, kuko ibyo baguraga amafaranga y’u Rwanda 800 icyo gihe, uyu munsi bisigaye bigura hagati ya 100 na 1500.

Umuryango utari uwa Leta witwa Ihorere Munyarwanda Organisation (IMRO Rwanda) uharanira uburenganzira bwa muntu, wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, uherutse gukora ubushakashatsi ku bibazo abagore n’abakobwa bahura na byo mu gihe cy’imihango, ndetse utegura n’ibiganiro byawuhuje n’indi miryango yibanda ku bikorwa bifite aho bihuriye n’ibyo IMRO Rwanda ikora, bamurikirwa ibyavuye mu bushakashatsi, ndetse bungurana ibitekerezo ku cyakorwa mu gukemura iki kibazo.

Fidele Mutoni, impuguke akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’uburinganire ndetse n’uburenganzira bwa muntu, akaba no mu bamuritse ibyavuye muri ubwo bushakashatsi tariki 11 Nzeri 2024, yagaragaje ko ikibazo gihari kigoye cyane cyane abagore n’abakobwa ari igiciro kiri hejuru cy’ibikoresho bakenera mu gihe cy’imihango yabo.

Fidele Mutoni yamuritse ibikubiye mu bushakashatsi bakoze, agaragaza ko basanze ibiciro bihanitse by'ibikoresho by'isuku ari imwe mu mbogamizi abagore n'abakobwa bahura na zo mu gihe cy'imihango
Fidele Mutoni yamuritse ibikubiye mu bushakashatsi bakoze, agaragaza ko basanze ibiciro bihanitse by’ibikoresho by’isuku ari imwe mu mbogamizi abagore n’abakobwa bahura na zo mu gihe cy’imihango

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yagerageje kureba uko igiciro gishobora kujya hasi mu kugabanya cyangwa se kuvanaho burundu umusoro ku nyongeragaciro kuri ibyo bikoresho kuva mu 2019 mu Kuboza, ariko ntabwo byigeze bituma ibiciro bijya hasi, tukibaza rero impamvu, ari na byo bikubiye muri iyi nyandiko y’ubuvugizi twakoze, turimo tuganiraho.”
Yongeyeho ati “Ibiciro biri hejuru biracyari imbogamizi kuko umubare munini w’abaturage uri muri cya cyiciro cy’abakene badashobora kuba babona ubwo bushobozi bwo kuzigura. Icyo twasaba ni uko Leta yareba neza uko icyo kibazo cyakongera gusuzumwa, ikareba impamvu ibiciro bitagiye hasi kandi ibyo bikoresho bitishyura umusoro ku nyongeragaciro (TVA).”

Mukantabana Crescence, uyobora umuryango Réseau de Développement des Femmes Pauvres, uyu ukaba ari umuryango ukora ku iterambere ry’abagore n’abakobwa b’amikoro macye, wari muri ibyo biganiro, yagize ati “Tweretswe ibibazo bihari, kandi twasanze ari byo, kuko biriya ni ibyavuzwe n’abo bireba cyane cyane abagore n’abakobwa. Ikibazo nyamukuru gihari ni uko kubona biriya bikoresho igihe abakobwa n’abagore bari mu mihango, ni ibintu bigoye cyane cyane ku bari mu cyaro, ikindi ni uko bihenze cyane cyane ku bantu b’amikoro macye baba abari mu cyaro no mu mujyi.”

Mukantabana Crescence, umwe mu bitabiriye ibiganiro
Mukantabana Crescence, umwe mu bitabiriye ibiganiro

Ati “Ipaki imwe ni amafaranga igihumbi. Ugereranyije n’amafaranga umuturage yinjiza, noneho ukagereranya n’umuntu waba ufite abana bane b’abakobwa mu rugo na mama wabo, ugasanga ni amafaranga ibihumbi bitanu bigomba gusohoka. Hari urugo wibaza ngo ese rwinjije iki ku buryo rwabona ibi bikoresho by’aya mafaranga buri kwezi? Bigeze kutubwira ko babikuriyeho imisoro, ariko ku isoko ibiciro ntibyagabanutse, ndetse hari aho usanga ibiciro biri hagati y’igihumbi n’igihumbi na magana atanu nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe.”

Mukantabana atekereza ko nubwo ibyo bikoresho by’isuku bitatangirwa ubuntu, ariko nibura byagabanuka wenda ipaki ikagura nk’amafaranga 600 nubwo na yo ngo yaba akiri menshi, ariko nibura bigafasha umuryango kubona ibyo bikoresho by’isuku no kubona ubushobozi bwo gukemura izindi gahunda ziwusaba amafaranga.

Ikindi baganiriyeho ni uko hakwiye kubaho imikoranire hagati y’abikorera na Leta ndetse na sosiyete sivile kugira ngo ibyo bintu babyumve kimwe kuko bose icyo baharanira ari imibereho myiza y’umuturage.

Izabayo Rosine, umukozi wa IMRO Rwanda, ari na we ukuriye umushinga wakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko basanze ibiciro biri hejuru ari ikibazo ku bana b’abakobwa n’abagore babikenera, kuko hari abagira ipfunwe bakaniheza bitewe no kutagira ibyo bikoresho by’isuku byabugenewe, bamwe bikaba byabaviramo gusiba ishuri cyangwa se no kurivamo.

Ati “Mu biganiro twasanze ikibazo gikunze kugaragazwa ariko hakaba hataraboneka igisubizo kirambye. Bavuga ko bakuyeho imisoro, ariko igiciro nticyigeze kigabanuka. Ubu rero twahuye n’abandi bo mu yindi miryango duhuriye ku ntego zimwe kugira ngo twungurane ibitekerezo, dushakire hamwe igisubizo kizana impinduka.”

Yongeyeho ati “Abiganjemo urubyiruko dukorana batekereza ko hashobora gushyirwaho uburyo bwatuma umuntu ukeneye ibyo bikoresho abihabwa ku buntu nka kuriya batanga udukingirizo ku buntu. Ikirenzeho ngo ni uko umuntu ujya gukora imibonano mpuzabitsina ari amahitamo ye, ariko ibijyanye n’imihango byo bikaba biri mu miterere ya muntu ku buryo nta buryo bwo kubihagarika. Ni yo mpamvu Leta ikwiye kubitekerezaho, nubwo bitashoboka ko ibyo bikoresho bitangirwa ubuntu bitewe n’urwego rw’ubukungu Igihugu kiriho, ariko byashoboka ko Leta nk’uko yabikuriyeho imisoro, yanakorana n’ababicuruza, ibiciro bikagabanuka.”

Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu gukemura ibibazo by'abakobwa n'abagore batoroherwa no kubona ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango
Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu gukemura ibibazo by’abakobwa n’abagore batoroherwa no kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango

Imibare iri muri raporo yamuritswe na IMRO Rwanda igaragaza ko abakobwa b’abanyeshuri babarirwa muri 20% biganjemo abo mu bice by’icyaro basiba ishuri iminsi igera kuri 50 ku mwaka, bitewe n’ibibazo bifitanye isano n’imihango y’abagore n’abakobwa. Iyi ngo ni imwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umukobwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango IMRO Rwanda, Mwananawe Aimable, yashimiye abitabiriye ibiganiro, abasaba kwifashisha amakuru bamurikiwe akubiye mu bushakashatsi bwakozwe, bityo na bo bakagira uruhare mu gukora ubuvugizi bugamije gushaka igisubizo kirambye ku mbogamizi zagaragajwe
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango IMRO Rwanda, Mwananawe Aimable, yashimiye abitabiriye ibiganiro, abasaba kwifashisha amakuru bamurikiwe akubiye mu bushakashatsi bwakozwe, bityo na bo bakagira uruhare mu gukora ubuvugizi bugamije gushaka igisubizo kirambye ku mbogamizi zagaragajwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka