Menya amateka y’Isoko rya Rukira ryacururizwagamo abacakara mu bihe by’Abakoroni

Nk’uko Kigali Today igenda ibakusanyiriza ahantu habumbatiye amateka atandukanye yabegeranyirije ayo ku Isoko rya Rukira ryacururizwagamo abacakara babaga bafashwe bunyago bakajyanwa gucuruzwa mu bihugu by’Abaturanyi.

Ibiro by'umurenge wa Murama ahahoze Isoko rya Rukira
Ibiro by’umurenge wa Murama ahahoze Isoko rya Rukira

Inteko y’Umuco yasanze aya mateka abumbatiye byinshi maze ifata ikemezo cyo kuhashyira mu hantu ndangamateka hazajya hibukirwa ibikorwa byakorerwaga Abirabura mu gihe cy’Abakoroni ubwo bigabiziga ibihugu bya Afurika.

Isoko rya Rukira riri mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Kigabiro, ahahoze ari mu Gisaka Migongo. Iri soko ryacururizwagamo abacakara babaga bafashwe bunyago mu bihugu bikikije u Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda babaga bashinjwa ubugizi bwa nabi.

Ahahoze isoko ry’abacakara rya Rukira ubu hubatse ibiro by’Umurenge wa Murama, ni nko muri metero 500 uturutse ahubatse Paruwasi Gatorika ya Rukira.

Hanagaragara kandi imwe mu mazu yubatswe igihe cy’ubukoroni yakorerwagamo na Adiminisitarateri w’Umubirigi wayoboraga aka karere mu myaka ya za 1940.

Muri metero nka 200 uvuye ku biro by’Umurenge werekeza kuri Paruwasi, hubatse ibiro by’akagari ka Kigabiro.

Muri rusange mu Rwanda nta curuzwa ry’Abacakara rikomeye ryahabaye. Gusa ntibivuze ko abacuruzi cyane cyane Abarabu n’Abaswayire batabigerageje.

Mu mwaka 1948 Abarabu bari kumwe n’ingabo zigera kuri 500 bagerageje kuza gushaka abacakara mu Rwanda, ariko basubizwa inyuma n’Abanyarwanda bakoresheje imyambi n’izindi ntwaro gakondo, mu gihe abo barabu bo bari bafite imbunda.

Mu karere k’Igisaka aho Rukira iherereye, ubucuruzi bw’Abacakara bushobora kuba bwarahagaragaye ahagana 1890 nk’uko byasobanuwe na Mujawamariya wagiranye ikiganiro n’Inteko y’Umuco.

Ati “ Muri rusange, Abarabu n’Abaswayire ni bo bacuruzaga abacakara
Cyakora ngo hari n’abacuruzi (abatunzi) na bamwe mu batware bo mu Gisaka baba barakoze ubwo bucuruzi, baguranaga abacakara imyenda n’inigi bikomoka muri Aziya n’i Burayi. Ibyo bikaba byarakorwaga Umwami Kigeri IV Rwabugiri atabishyigikiye”.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco yagiranye na Kanyabigega Canisius, tariki ya 18 Ukuboza 2016 yasobanuye ko ubucakara bafataga urubyiruko bakarugurisha.

Icyo gihe bafataga abasore n’inkumi bakajya kubagurisha ahitwa i Gisundwe muri Tanzaniya. Abo bacakara bagurwaga n’Abarabu bari baratinye kuza mu Rwanda. Mu Banyarwanda bamenyekanye mu bucuruzi bw’abacakara harimo uwitwaga Rwandabo.

Icuruzwa ry’abacakara muri aka gace bivugwa ko ryacitse mu mizo y’ingoma y’Umwami Yuhi V Musinga. Icyo gihe abacuruzi bari bagifite abacakara babahinduye abaja babo kugeza igihe basaziye.

Isoko rya Rukira ariko si ryo ryonyine ryavuzweho gucururizwamo abacara mu Rwanda. Urundi rugero ni isoko ryo ku Kivumu cya Mpushi, ku buryo n’i Bwami ari ho bari batekereje kohereza Abapadiri Bera ba mbere bageze mu Rwanda kuko babitiranyaga n’abacuruzi b’abacakara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka