Umuraperi P. Diddy yongeye kuregwa ibyaha by’ihohotera

Umuraperi w’Umunyamerika, Sean Combs Diddy wamenyekanye nka P. Diddy, yongeye kuregwa ibirego bishya bijyanye no guhohotera no gukorera ibya mfura mbi abagore.

Umugore witwa Dawn Richard niwe wazamuye ibirego bishya ashinja umuraperi P. Diddy
Umugore witwa Dawn Richard niwe wazamuye ibirego bishya ashinja umuraperi P. Diddy

Ni ibirego bishya byazamuwe na Dawn Richard bahoze bakorana bya hafi mu muziki, ndetse yari umwe mu bigeze gutoranywa na P. Diddy mu kiganiro cye cyanyuraga kuri MTV, cyitwaga ‘Making The Band’.

Ku wa kabiri, nibwo uyu mugore Dawn Richard yatanze ikirego cye n’ibindi bifitanye isano ashinja P. Diddy mu Karere kari mu Majyepfo ya New York nk’uko ishami rya BBC mu myidagaduro ribitangaza.

Ibirego uyu mugore ashinja P. Diddy harimo kuba yarahohoteraga abagore, kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato yitwaje ubwamamare bwe, kubaha ibiyobyabwenge ndetse ko hari n’amafaranga yajyaga yanga kumwishyura akayafatira nyamara yayakoreye.

Umwunganizi wa P. Diddy, witwa Erica Wolff, yatangaje ko uyu muraperi yatunguwe kandi yanatengushywe cyane n’ibi birego byatanzwe na Richard, avuga ko byose ari ibintu byateguwe kandi ko ari ibinyoma.

Erica yakomeje avuiga ko umukiriya we (P. Diddy), ahagaze yemye ku kuri kwe kandi yiteguye kuzabihamya mu rukiko.

Richard yari umwe mu bagize itsinda ryari rigizwe n’abakobwa ryitwaga Danity Kane, ryashinzwe na P Diddy binyuze mu kiganiro ‘Making the Band’. Nyuma uyu mugore ngo yaje kuba umwe mu bagize itsinda ry’uyu muraperi ryitwaga ‘Diddy Dirty Money’.

Richard muri ibi birego, avuga ko ari n’umuhamya wiboneye uburyo P. Diddy yakubise mu buryo bukabije uwahoze ari umukunzi we Cassandra Ventura uzwi nka Cassie. Ashimangirako yagiye yibonera inshuro nyinshi uyu muraperi ahohotera Cassie, ndetse akanamuniga.

Richard Dawn yatanze ibirego by'ihohoterwa yakorewe na P. Diddy
Richard Dawn yatanze ibirego by’ihohoterwa yakorewe na P. Diddy

Nk’uko iki kirego kibivuga, ngo hari inshuro nyinshi za P. Diddy yagiye akoresha uyu mugore imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Avuga ko hagati y’umwaka wa 2009 na 2011, ubwo bari mu myitozo mu itsinda rya ya Diddy Dirty Money, uyu muraperi yamusanze mu rwambariro akamusaba kwiyambura imyenda y’imbere maze akanamwita amazina atesha agaciro imbere y’abandi, ndetse akajya anamukora ku myanya y’ibanga.

Ibi birego bishya biri mu ruhererekane rw’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikomeje kwiyongera mu bishinjwa uyu muraperi, umwe mu bantu bakomeye mu mateka y’injyana ya Rap ku Isi.

Gusa P. Diddy yagiye abihakana inshuro nyinshi akavuga ko biri gutkorwa mu rwego ro kumutesha agaciro, gusa aherutse gusaba imbabazi nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza ihohoterwa yakoreye Cassandra Ventura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka