Kenya: Ingendo zasubukuwe nyuma y’imyigaragambyo y’abakora ku Kibuga cy’indege
Nyuma y’inama yahuje uruhande rwa leta ruhagarariwe n’umukuru w’ikigo cy’indege za gisivile cya Kenya n’abakuru ba kompanyi ya Kenya Airways hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi, hafatiwemo imyanzuro y’agateganyo yuko abakozi basubira mu kazi ku bibuga by’indege.
Ihuriro ry’abakozi bakora ku kibuga cy’indege cya Kenya (JKIA) ari nabo bakoze imyigaragambyo bahawe inyandiko bifuzaga zikubiyemo amakuru arambuye ku gukodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi kuri kompanyi ya Adani Group.
Inama y’izo mpande zombi yemeje ko iri huriro ry’abakozi rigiye gufata iminsi icumi y’akazi ryiga kuri izi nyandiko, rikerekana ibyo ryazibonyemo rifiteho impungenge.
Imyigaragambyo ku kibuga cy’indege cya Nairobi ku wa gatatu yari yahagaritse ingendo nyinshi abagenzi babura uko bagenda.
Uretse gusaba kumenya ibikubiye mu masezerano y’impande zombi ihuriro ry’abakozi bakora ku kibuga cy’indege cya Kenya (JKIA) ari nabo bakoze imyigaragambyo bavuga ko gukodesha iyo kompanyi yigenga iki kibuga imyaka 30 bivuze gutakaza akazi kuri benshi muri bo.
Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.
Leta ivuga ko iki kibuga kitabyazwa umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ku wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Kenya ruhagaritse by’agateganyo ayo masezerano yo gukodesha iki kibuga.
Ohereza igitekerezo
|