Perezida Putin yaburiye OTAN kutemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa kure
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.
Putin abitangaje nyuma y’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo CNN, bivuze ko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arimo gushyirwaho igitutu kugira ngo akureho imbogamizi zose zibuza Ukraine gukoresha intwaro zirasa imbere mu Burusiya.
Umunyamakuru yabajije Putin icyakorwa mu gihe byamaze kwemezwa ko Ukraine igiye kurasa imbere mu Burusiya cyangwa bikiri mu nzira zo kwemerwa, maze Putin avuga ko intambara yahita ihindura isura, kuko ngo yaba itakirimo kurwanwa na Ukraine ubwayo.
Putin avuga ko gukoresha intwaro zidahusha ku ntego zirasa ku ntera ndende kandi zakorewe mu bihugu by’u Burayi na Amerika, ari andi mateka y’intambara idahuye n’iyo amaze igihe arwana muri Ukraine.
Ati "N’abahanga barabyemeza ko igisirikare cya Ukraine kidafite ubushobozi bwo kurasa misile zigera kure hifashishijwe ubuhanga bugezweho kandi budahusha intego, ibyo bishoboka gusa iyo hakoreshejwe amakuru bahabwa na satelite, kandi ubwo bushobozi ntabwo Ukraine ifite, ahubwo yabuhabwa n’Uburengerazuba bw’Isi (Amerika n’u Burayi)."
Ikindi Putin avuga kandi ngo gikomeye, ni uko abahanga bashobora kurasa mu Burusiya imbere hakoreshejwe amakuru y’ibyogajuru (Satelite), abo na bo ngo Ukraine ntabo ifite, ahubwo ngo cyaba ari icyemezo cyo kwinjira kwa Amerika n’u Burayi mu ntambara, mu buryo bweruye.
Putin ati "Niba rero ari cyo cyemezo cyafashwe, ubwo intambara yaba ihinduye isura, bivuze ko ari OTAN yaba irimo kurwana n’u Burusiya."
Urubuga rwa X rw’Umuryango BRICS uhanganye na OTAN, ruvuga ko mu gihe izo misile zigera ku ntera ndende mu gihe zaba zirashwe mu Burusiya, Igihugu cy’u Bushinwa kiri ku ruhande rw’u Burusiya, na cyo ngo cyahita cyinjira mu ntambara, kandi ngo yaba ihindutse iy’Isi yose.
OTAN/NATO irashaka ko Ukraine yatsinda u Burusiya ikoresheje kubugabaho ibitero bya misile bigera imbere muri icyo gihugu, nyuma y’uko kwinjira mu Burusiya unyuze iyo ku butaka byanze, aho Ingabo za Ukraine zari zimaze kwigarurira ibice byinshi by’Intara ya Kursk zamaze kubivamo hapfuye benshi.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyomiryango yombi ikwiye gufasha Ukraine igatsinda Russia kuko Ukraine irasumbirijwe kandi byanatuma Russia ituza amahoro akagaruka k’isi
Ahaaaa! Reka tubitege amaso.
Isi yacu iri mu kaga gakomeye cyane.Abasesenguzi benshi bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 habihanuye,izabatanga itwike intwaro zose z’intambara.Kandi izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba wegereje,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi BIBLE YAHANUYE,bifite ubukana kurusha kera.Niba ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi wegereje,haguruka ushake imana,we kwibera gusa mu by’isi.Jya wibuka ibyabaye ku gihe cya Nowa.
Ibyuvuze nukuri batitonze twakwisanga mubibazo bikomeye cyane