Jean Fidele Uwayezu wari umaze imyaka ine ari Perezida w’umuryango wa Rayon Sports yeguye kuribizo nshingano, mu gihe haburaga iminsi mike ngo asoze manda ye.
Ni amakuru yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya Rayon Sports, aho batangaje ko impamvu zatumye afata uyu mwanzuro ari impamvu z’uburwayi.
Uwayezu yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki 24 Ukwakira 2020 kuri manda y’imyaka ine, aho hari hanatowe Kayisire Jacques nka Visi Perezida wa mbere ndetse na Ngoga Roger nka Visi Perezida wa kabiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|