Cardi B yibarutse umwana wa gatatu wa Offset yamaze gusaba gatanya

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar Cephus ukoresha amazina ya Cardi B mu muziki, yibarutse umwana wa gatatu yabyaranye na n’umugabo we Offset yamaze gusaba gatanya.

Cardi B nubwo yasabye gatanya umugabo we, Offset yamubyariye umwana wa gatatu
Cardi B nubwo yasabye gatanya umugabo we, Offset yamubyariye umwana wa gatatu

Uyu muraperikazi w’imyaka 31 y’amavuko yagaragaje ko yibarutse uyu mwana w’umukobwa mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Nubwo amafoto y’uyu mwana Cardi B n’umugabo we Offset bibarutse yagiye hanze kuri uyu wa Kane, bivugwa ko yavutse ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024.

Uyu mwana w’umukobwa aje yiyongera kuri mukuru witwa Kulture Kiari Cephus w’imyaka 6, ndetse na musaza we witwa Wave Set Cephus w’imyaka 3 y’amavuko.

Uyu mugore akimara kubyara, abana be n’umugabo we bahise bamusanga mu cyumba yabyariyemo, ndetse mu mafoto yashyize hanze harimo iy’umukobwa we w’imfura ateruye murumuna we wari umaze kuvuka.

Imfura ya Cardi B na Offset, ateruye murumuna we
Imfura ya Cardi B na Offset, ateruye murumuna we

Izina ry’uyu mwana w’umukobwa ntiriratangazwa n’ababyeyi be, gusa Cardi B yavuze ko ari kimwe mu bintu byiza by’agatangaza.

Uyu mwana aje ari uwa gatandatu kuri Offset, kuko hari abandi batatu uyu mugabo yabyaranye n’abagore babanje gukundana mbere yo kwinjiza Cardi B mu buzima bwe.

Uyu mwana avutse mu gihe Cardi B muri Kanama yari yatamgaje ko yamaze gusaba gatanya Offset bitewe n’uko hari ingeso atari akibasha kwihanganira zirimo no kumuca inyuma.

Ibinyamakuru birimo Page Six, bitangaza ko Cardi B muri iyo gatanya yatse umugabo we, yasabye ko uburenganzira bw’abana ariwe ugomba kubuhabwa.

Aba bombi bashyingiranwe mu 2017, gusa ariko babaye nk’abashyira ku ruhande ayo makimbirane bifatanya mu byishimo byo kwakira umwana wabo wa gatatu.

Si ubwa mbere Cardi B asabye gatanya umugabo we ariko bikarangira yisubiyeho
Si ubwa mbere Cardi B asabye gatanya umugabo we ariko bikarangira yisubiyeho

Si ubwa mbere uyu mugore wamamaye mu ndirimbo nka ’WAP’, asabye gatanya umugabo we ariko bikarangira yisubiyeho byumwihariko mu mpera za 2023, Cardi B yemeje ko yatandukanye na Offset ndetse arenzaho ko batakibana mu nzu imwe kandi ko agiye kwinjirana ingamba nshya mu 2024.

Mu 2018 baratandukanye nyuma y’uko uyu muraperikazi ashinje umugabo we kumuca inyuma ndetse no mu 2020 bigenda gutyo kugeza ubwo yageze no mu rukiko asaba gatanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka