Umutoza Vigoureux wazamuye abakinnyi benshi yitabye Imana

Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ‘Vigoureux’, wazamuye abakinnyi benshi kuva mu buto bwabo muri ruhago Nyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umutoza Vigoureux wazamuye abakinnyi benshi yitabye Imana
Umutoza Vigoureux wazamuye abakinnyi benshi yitabye Imana

Ni inkuru mbi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe ndetse umuhango wo gushyingura uteganyijwe kuri uyu munsi ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi mu Karere ka Rubavu ari naho yari atuye.

Umutoza Vigoureux yakinnye umupira w’amaguru akina muri Etincelles FC yanatojeho, Rubavu Sports, Guépard zose z’i Rubavu maze nyuma yo kuva mu kibuga yibanda cyane mu kuzamura impano zitandukanye byumwihariko mu bakiri bato aho yatoje Marine FC muri icyo cyiciro dore ko gutoza amakipe makuru byo atabibayemo cyane.

Nyakwigendera yazamuye abakinnyi bakomeye muri ruhago Nyarwanda barimo Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Nizeyimana Mirafa ndetse n’abandi benshi batandukanye cyane cyane bakomoka mu Karere ka Rubavu.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Coach Vigoureux yagize uruhare rukomeye cyane mukurera no kuzamura impano nyinshi mu gihugu.. twifatanyije na banyamupira bose nu muryango muri aka kababaro ndetse tumwifuriza ku ruhukira mu mahoro ya nyagasani.. uruhare rwe mu mupira ruzahora ari urwibutso ibihe byose 🙏

Heroes Football club management

Kageyo Theogene yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka