RBC yatanze umuburo ku ndwara ya Cholera mu Ntara y’Iburengerazuba
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyandikiye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gisaba ko hatangira gukorwa ubukangurambaga mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mirenge yegereye umupaka ku ndwara ya cholera yiyongera mu gihe cy’imvura.
Ni umuburo watanzwe mu gihe imvura y’ukwezi kwa Cyenda (Nzeri) yatangiye kugwa hakaba hari ibyago ko ishobora kwiyongera mu bihugu bituranye n’u Rwanda ikaba yagera mu Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba.
Itangazo RBC yandikiye MINALOC rigaragaza ko Imirenge ikora ku kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Iburengerazuba ikeneye ubukangurambaga mu gufasha abaturage kwirinda cholera.
Bimwe mu bigomba kwitabwaho harimo gushishikariza abaturage gukoresha amazi meza, kwigisha abaturage kwita ku isuku n’isukura aho batuye, gukora ubukangurambaga mu gutegura amafunguro afite isuku, gushyira imyanda ahabugenewe hamwe kugera ku bantu bose bakangurirwa kugira isuku.
Ubuyobozi bwa RBC bugaragaza ko Imirenge igomba kwitabwaho iri mu Turere dutandatu (6) harimo; Nkombo, Nkanka, Nkungu, Giheke, Gihundwe, Mururu, Bweyeye na Bugarama muri Rusizi.
Hari Kagano, Kanjongo, Mahembe, Kirimbi, Macuba na Gihombo muri Nyamasheke, naho mu Karere ka Rutsiro harimo Kivumu, Mushubati, Gihango, Musasa, Boneza na Kigeyo.
Mu Karere ka Rubavu harimo Cyanzarwe ahazwi nka Busigari, Nyamyumba, Gisenyi na Kanama, mu gihe muri Karongi hagaragajwe Imirenge ya Gishyita, Mubuga, Bwishyura na Rubengera, mu gihe mu Karere ka Ngororero hagaragajwe Umurenge wa Kivumu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yabwiye Kigali Today ko ibihe by’imvura amazi atembana umwanda, bakaba bamaze iminsi bashishikariza abaturage kugira isuku.
Yagize ati, "Tubimazemo iminsi, kugira isuku ku mubiri, aho abantu batuye no gutegura amafunguro, bizadufasha kwirinda iki cyorezo kitaragera mu Rwanda".
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko impamvu Intara y’Iburengerazuba isabwa gushyira imbaraga mu kwirinda cholera biterwa ni uko mu gihugu gituranye n’u Rwanda ihaboneka.
Agira ati "Nubwo itarahagera, mu bihugu duturanye irahaboneka kandi abaturage bacu bajyayo, bashobora kuyizana, tugomba gushyira imbaraga mu kuyikumira, ariko niyo batayizana tugomba kwirinda ko yakwirakwizwa n’imvura ikaba yatugeraho".
Icyorezo cya cholera mu Karere kimaze igihe kivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse imvura yo mu itumba yatumye gihitana abantu benshi cyane cyane mu bihugu nk’u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda.
Imibare itangwa na OMS ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima igaragaza ko abantu bagera mu bihumbi 230 bagaragayeho indwara ya cholera n’aho abandi ibihumbi 4 bagahitanwa nayo mu bihugu 14 by’Afurika y’Iburasirazuba hamwe na Afurika y’Amajyepfo mu mwaka wa 2023 kugeza muri Gashyantare 2024.
OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2024 muri Gicurasi abantu 194,897 barwaye cholera n’aho abagera 1,932 irabahitana.
OMS itangaza ko kuva muri 2022 imaze gukusanya miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika mu guhangana na cholera kandi muri 2024 hazakenerwa agera kuri miliyoni 50 z’amadolari mu guhangana na cholera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|