#AFCON2025 Q: Amavubi yanganyije na Nigeria mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyirije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.

Ni umukino abasore b’Amavubi bihagazeho imbere y’ikigugu Nigeria mu buryo abantu batekerezaga kuko iki gihugu gifite abakinnyi bakomeye bari Ademola Lookman uri mu bahatanira Ballon d’Or, rutahizamu Victor Osimhen,Alex Iwobi ukinira Fulham mu Bwongereza,Wilfried Ndidi n’abandi batandukanye.

Nigeria ku munota wa 15 yashoboraga kubona igitego ku buryo Samuel Chukuwezi yari yinjiranye mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ntwari Fiacre wakoze akazi gakomeye mu mukino wose yigaragaza akuraho umupira.

Muri rusange iminota 30 ya mbere y’umukono amakipe yombi yakinaga mu buryo bwo guhererekanya bungana ,Amavubi akina umupira kuva inyuma kugeza hagati nubwo kugera ku izamu byo bitari inshuro nyinshi. Ku munota wa 37 Nigeria yahushije igitego ku mupira watewe na rutahizamu Victor Boniface ariko ufata umutambiko w’izamu ukurwaho n’abakinnyi b’Amavubi.

Muri iki gice cya mbere ku munota wa 44 Nshuti Innocent yabonye umupira yari gukinana na bagenzi be ariko ahita kwiterera gusa ntiwamukundira ngo ujye mu izamu.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 Nigeria ifite ijanisha rya 49% mu kugumana umupira mu gihe u Rwanda rwari rufite 51% ruteye ishoti rimwe rigana mu izamu Nigeria ifite atatu.Amavubi yakomeje gukina neza mu gice cya kabiri gusa Nigeria ariyo ibona uburyo bukomeye nyuma yo gushyiramo rutahizamu Victor Osimhen wageragezaga gutsinda ariko umunyezamu Ntwari Fiacre akomeye kwitwara neza.

Ku munota wa 88 Jojea Kwizera yahaye umupira Mugisha Bonheur wakinnye neza muri rusange maze atera ishoti rikomeye rigana mu ryonyine Amavubi yateye rigana mu izamu mu gice cya kabiri ariko umunyezamu Stanley Nwabali umupira awukubita ibipfunsi.

Amavubi yakinnye umukino wose atuje nta gihunga,iminota 90 isanzwe irangira bikiri 0-0 hongerwaho itanu yageze kuri irindwi nayo yarangiye amakipe agabanye amanota Nigeria ifite 51 % kwiharira umupira n’amashoti 20 arimo icyenda agana mu izamu mu gihe Amavubi afite 49% n’amashoti 16 arimo abiri yaganaga mu izamu.

Amavubi yanganyije na Nigeria nyuma yo kunganya na Libya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa mbere bivuze ko ubu afite amanota abiri mu mikino ibiri mu gihe hategerejwe umukino uhuza Benin na Libya ziri muri iri tsinda, umukino ukaba uba saa tatu z’ijoro.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima uburyo amavubi yitambitse agakina ubu dufite ekipe ikomeye

Amazina ni habamahirwe eria yanditse ku itariki ya: 12-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka