Kicukiro: Hafi y’Ibiro by’Akarere habereye impanuka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, mu Karere ka Kicukiro hafi y’Ibiro by’Akarere, habereye impanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’ibisikana ry’ibinyabiziga ritakozwe neza.

SP Kayigi avuga ko ntawaguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo akomereke uretse ibinyabiziga byangiritse mu buryo budakomeye.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe hafi y’aka gace, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024 ku muhanda ugerekeranye uva Kicukiro Centre umanuka werekeza i Gikondo, nabwo habereye impanuka yaguyemo abantu batatu barimo motari umwe n’abakobwa babiri bose bari kuri za moto.

Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya z’umugoroba, ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagongaga imodoka na moto, abo bantu batatu bahasiga ubuzima abandi bane barakomereka, ndetse n’ibinyabiziga birangirika.

Polisi igira inama abatwara ibinyabiziga kwitwararika ndetse bakirinda ibintu byose byatuma badatwara neza igihe bagenda mu muhanda.

SP Kayigi avuga ko amakosa yose akorwa n’abashoferi byoroshye kandi bishoboka kuyirinda kuko amenshi usanga aturuka ku kugenda nabi mu muhanda.

Ati “Impanuka nyinshi zituruka ku makosa atandukanye ariko ayo tubona cyane ni aturuka ku muvuduko no kugenda nabi no kudahana inzira igihe hakenewe ibisikana ku batwaye ikinyabiziga”.

Mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, SP Kayigi avuga ko badahwema kwigisha abatwara ibinyabiziga, ndetse ubu hari na gahunda Polisi yashyizeho yo kungurana ubumenyi aho umupolisi ajya mu muhanda akabaza ibibazo bitandukanye abakoresha umuhanda haba abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru mu rwego rwo kwibutsa no kwigisha amategeko y’umuhanda abawukoresha.

SP Kayigi avuga ko nubwo Polisi iba icunze umutekano wo mu muhanda, kwirinda impanuka ari uruhare rwa buri wese ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru basabwa gukoresha umuhanda bubahiriza amategeko yawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka