Kamala Harris arashinja Donald Trump gukubita hasi ubukungu
Umukandida ku mwanya wa Perezida Kamala Harris w’Umudemokrate na Donald Trump w’Umurepubulikani bahuriye mu kiganiro mpaka cyabereye mu mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennyslvaniya cyayobowe n’abanyamakuru ba televiziyo mu nzu yitiriwe itegeko nshinga, Kamala Harris ashinja Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu bw’igihugu ubwo manda ye yari irangiye.
Mu kiganiro cyabo cya mbere impaka zibanze ku ngingo z’ubukungu, uburenganzira bwo gukuramo inda ibijyanye n’abimukira bambuka umupaka na Megisike binjira muri Amerika n’ububanyi n’amahanga.
Abakandida bombi babajijwe imigambi yabo ku bijyanye n’ubukungu mu gihugu.Visi Prezida Kamala Harris yahise ashinja Donald Trump kuba yarasize yubitse ubukungu bw’igihugu ubwo manda ye yari irangiye.
Ati: “Reka tuvuge ku byo Donald Trump yadusigiye. Donald Trump yadusigiye ubushomeri bukabije, Donald Trump yadusigiye icyorezo cyatikije imbaga mu buryo butarabaho mu myaka ijana ishize. Donald Trump yasize agabye igitero gikomeye kibasiye inzego z’igihugu na Demokarasi yacu kuva igihugu kivuye mu ntambara yo gusubiranamo y’Abanyamerika. Icyo twakoze tugeze ku butegetsi n’ugukubura uwo mwanda yadusigiye”
Mu kumusubiza, Donald Trump yashinje Ubutegetsi Kamala Harris abereye visi Perezida gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu. Ati:“Buri muntu arabizi ko mu by’ingezi nzakora ni ukugabanya imisoro, nkubaka ubukungu budadiye butajegajega nk’uko nabikoze bwa mbere. Twari dufite ubukungu bukomeye bwakubiswe hasi n’icyorezo. Icyorezo kitigeze kibaho kuva mu 1917 cyaguyemo abantu 100. Igihugu cyari kitarahura n’ibibazo nk’ibyo. Ariko twabyitwayemo neza tubasigira ubukungu buhagaze neza”.
Ikiganiro-mpaka cyahuje Harris na Trump, kibaye hasigaye amezi atagera kuri abiri ngo amatora yo ku ya gatanu y’ukwa 11 abe. Indi ngigo yatinzweho cyane ijyanye n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kwisuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika banyuze ku mupaka iki gihugu gihana imbibe na Megisike. Kuri iyi ngingo Donald Trump yashije visi Prezida Kamala Harris ko afite uruhare rukomeye mu kudashakira umuti icyo kibazo cy’abimukira benshi yavuze ko baza mu gihugu gukora ibyaha no guteza akaduruvayo.
Ati: “Icyo bakoze muri iki gihugu ni amahano, ubwo bemereraga miliyoni yabo bantu kwinjira mu gihugu. Ndebera ibirimo kuba mu mijyi hano muri Amerika. Hari imijyi idashaka kubivugaho. Urugero mu mujyi wa Springfield abo bimukira bararya imbwa n’injangwe z’abantu bahasanze. Ibi ni ibintu birimo kuba mu gihugu cyacyu kandi birababaje.”
Mu kumusubiza Kamala Harris yavuze ko hari umushinga wari wateguwe ugamije gutanga umuti ku bibazo by’abimukira, kandi ushyigikiwe n’amashyaka yombi mu gihugu.
Agaragaza ko uwo mushinga waje kuburizwamo kubera ko Trump yasabye Abarepubulikani mu nteko ishinga amategeko kutawushyigikira.
Ati:“Uwo mushinga wari kuduha uburyo n’ubushobozi bwo guhangana n’abanyabyaha bambukiranya imipaka, bagurisha intwaro n’imbuda mu buryo bwa magendu. Uzi icyabaye kuri uwo mushinga? Prezida Trump yafashe telefoni ahamagara bamwe mu badepite abategeka kwica uwo mushinga w’itegeko. Icyo ibyo bivuze nuko yahisemo kwirengagiza ikibazo aho kugikemura.”
Izindi ngingo zaganiriweho muri iki kiganiro harimo politike mpuzamahanga zibanze cyane ku ntambara mu burasirazuba bwo hagati mu ntara ya Gaza no ku ntambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya.
Harris yavuze ko Amerika izakomeza ubufatanye bwa hafi n’abanywanyi bayo bo ku mugabane w’Uburayi anasaba ko habaho agahenge abafashwe bunyago bakarekurwa, mu gihe Trump we ashyigikiye ko intambara ihita irangira.
Ikiganiro mpaka cyahuje Harris na Trump, kibaye hasigaye amezi atagera kuri abiri ngo amatora ateganyijwe tariki 5 Ugushyingo 2024 ngo abe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|