Selena Gomez yahishuye ko kubera ibibazo by’ubuzima yagize adashobora kubyara
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Serena Marie Gomez w’imyaka 32 yahishuriye abakunzi be ko kubera ibibazo bitandukanye yagize by’ubuzima adashobora gutwita ngo abyare.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Vanity Fair, avuga ko nyuma yo kumenya ko adashobora gutwita ngo bimugwe neza ari kimwe mu bintu bihora bimushengura umutima kuko bituma atazabyara.
Yagize ati, "Sinigeze ibi mbivugaho na mbere, ariko birababaje kuko ntabwo nshobora gutwita abana."
Yavuze ko yagiye agira ibibazo byinshi by’ubuzima byatumye abwirwa ko adashobora gutwita kuko abikoze byashyira ubuzima bwe n’ubw’umwana mu kaga.
Yagize ati, "Mfite ibibazo byinshi by’ubuzima byashyira ubuzima bwanjye n’umwana mu kaga. Icyo cyari ikintu nagombaga kwakira cyashenguye umutima wanjye."
Gomez yahishuye ko yarwaye uburwayi butera uruhu kwangirika bwitwa Lupus, ndetse ko mu 2017 yashyizwemo impyiko nabyo bifitanye isano n’uburwayi bwa Lupus.
Uyu mukobwa wigeze gukundana na Justin Bieber, yavuze ko yigeze kugira ibibazo by’uburwayi bwa Bipolar disorder, bufitanye isano n’ubwo mu mutwe ndetse mu 2022, yabwiye Rolling Stone ko imiti yagiye afata avurwa ubwo burwayi yamugizeho ingaruka.
Mu kiganiro ma Vanity Fair, Gomez yavuze ko yari yizeye ko azabona umwana, kuko atekereza uburyo butandukanye azamubonamo, burimo gushaka uwo arera (Adoptation) cyangwa agakoresha uburyo bwa surrogacy, bwo gushaka umugore uzamutwitira.
Selena Gomez avuga ko kuba yashaka umwana arera ntacyo bimutwaye kuko na nyina Mandy Teefey, yarezwe n’umuryango utari uwe kandi ko ari ibintu umuryango wabo wishimira.
Yagize ati: "Ndi mu mwanya mwiza cyane muri ibyo bintu. Mbifata nk’umugisha kubona aha hanze hari abantu beza bafite ubushake bwo kuba bakubyarira cyangwa kurera, ibyo byombi bikaba bishoboka kuri njye".
Yongeyeho ati: "Nishimiye uko urwo rugendo ruzaba rumeze, ariko ruzasa nk’aho rutandukanye. Uko bizarangira. Simbyitayeho. Bizaba iari ibyanjye. Azaba ari umwana wanjye".
Kuri ubu Gomez ari mu mu rukundo na Benny Blanco, usanzwe utunganya umuziki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|