Tariki 11 Nzeri 2001: Imyaka 23 irashize Amerika ikozwe mu jisho

Itariki 11 Nzeri 2001, ni umunsi udasanzwe mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, aho umutwe wiswe uw’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone nyuma yo gushimuta indege enye za Amerika zifashishijwe mu gusenya iyo miturirwa.

Imyaka 23 irashize Amerika ikozwe mu jisho
Imyaka 23 irashize Amerika ikozwe mu jisho

Biri mu bitero bikomeye byagabwe muri Amerika no ku rwego rw’Isi, aho byahitanye ababarirwa mu 3,000, abarenga 9,000 babikomerekeramo.

Igitero cya mbere cyagabwe saa 8h46 z’igitondo, aho indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight 11, yagonze umunara w’Amajyarugu w’umuturirwa wa World Trade Center i New York, nyuma y’uko ba rushimusi babashije kwinjira mu kizuru cy’indege bafata bugwate abapilote bayo.

Mu gihe abantu barimo bibaza iby’iyo mpanuka, indi ndege ya United Airlines yavaga i Boston yerekeza i Los Angeles, igonga umunara w’amajyepfo wa World Trade Center, mu isaha imwe n’iminota 42 iyo minara iba imaze kugwa yose ndetse n’izindi nyubako za World Trade Center zirasenyuka.

Inyubako ya World Trade Center yibasiwe bikomeye n'ibi bitero byo ku ya 11 Nzeri
Inyubako ya World Trade Center yibasiwe bikomeye n’ibi bitero byo ku ya 11 Nzeri

Indege ya gatatu ya American Airlines yari ifite urugendo Flight 77, yagoze Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Pentagone), mu gihe indege ya kane ya United Airlines yo yari ifite urugendo Flight 93, yerekezaga i Washington DC, yaguye mu murima muri Leta ya Pensilvania.

Umutwe w’ibyihebe wa Al-Quaeda, niwo wahise ukekwa kuba inyuma y’ibyo bitero, utangira guhigwa mu buryo bukomeye, nubwo Ossama Bin Laden wari umuyobozi wa Al-Quaeda yabanje guhakana uruhare rw’uwo mutwe muri ibyo bitero, ariko mu mwaka wa 2004 aza kwigamba ko ari wo wagabye ibyo bitero.

Inyubako ya Minisiteri y'Ingabo za Amerika (Pentagon) nayo yibasiwe n'ibyo bitero
Inyubako ya Minisiteri y’Ingabo za Amerika (Pentagon) nayo yibasiwe n’ibyo bitero

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda n’umuyobozi wawo Ossama Bin Laden bavugaga ko impamvu nyamukuru yo kugaba ibyo bitero, ari uko Leta zunze Ubumwe za Amerika yari ifite ingabo muri Arabia Saudite, ndetse no kuba yari zarafatiye ibihano Igihugu cya Iraq.

Nyuma y’ibyo bitero, Amerika yahise itangiza intambara yo kurwanya iterabwoba, hagabwa ibitero kuri Iraq na Afghanistan, aho nyuma y’imyaka 10 Leta zunze ubumwe za Amerika ishakisha Ossama Bin Laden, yaje kwicirwa muri Pakistan muri 2011, yishwe n’ingabo za USA ku ngoma ya Barack Obama.

Nyuma yuko Osama Bin Laden yishwe, mutwe wa Al-Qaeda waciwe intege no kubura umuyobozi wayo, ari nabwo hazamutse undi mutwe wiswe Islamic State.

Inyubako ya World Trade Center ya 1962-2001
Inyubako ya World Trade Center ya 1962-2001

Isenyuka rya World Trade Center n’inyubako zari ziyikikije muri 2001, ryagize ingaruka ku bukungu bw’Umujyi wa New York, bigira n’ingaruka ku isoko ry’isi.

Kompanyi z’indege yasubitse ingendo hafi icyumweru, bikurikirwa kandi n’ifungwa ry’ibikorwa, kwimura ndetse no gusubika ibikorwa, byose bitewe n’ubwoba bw’ibindi bitero.

Gusukura ahahoze inyubako za World Trade Center byarangiye muri Gicurasi 2002, naho gusana Pentagone byo bisaba umwaka wose.

World Trade Center ya nyuma y'ibitero kugeza 2016
World Trade Center ya nyuma y’ibitero kugeza 2016

Kongera kubaka World Trade Center byatangiye mu Ugushyingo 2006, yongera gufungurwa mu Ugushyingo 2014, aho kugeza ubu ubukungu bwa Amarika bwongeye kuzamuka kurenza urwego rwahozeho.

Nyuma y’ibyo bitero, ababiguyemo bakomeje kwibukwa, aho hubatswe inzibutso zitandukanye, zirimo ‘National Septermber 11 Memorial & Museum’ rwubatswe i New York, ‘Pentagon Memorial’ rwubatswe i Arlington muri Leta ya Virginia, ndetse na ‘Flight 93 National Memorial’ yubatswe muri Pennsylvania ahaguye indege ya kane.

Kuri ubu, ubukungu bwa Amerika bukomeje kuzamuka hatitawe kuri ibyo bitero byayikomye mu nkokora, aho inyubako za World Trade Center zikomeje kugaba amashami.

World Trade Center ya 2016 - 2024
World Trade Center ya 2016 - 2024
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka