COP29 yitezweho kunoza uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
Abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi baritegura guhurira mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan mu nama ya mbere nini y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) izaba guhera tariki 11 – 22 Ugushyingo 2024.
Mu gihe imyiteguro y’iyi nama irimbanyije, imiryango itari iya Leta yibanda ku kurengera ibidukikije ikorera mu Rwanda, na yo irimo kuganira kugira ngo igire ibyo isaba u Rwanda byazibandwaho mu biganiro bizahuza abazitabira iyo nama ya COP29.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera Ibidukikije no guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (RCCDN), Vuningoma Faustin, avuga ko tariki 11 Nzeri 2024 bahuriye mu biganiro bagamije guhana ibitekerezo no kuganira ku byavuye mu nama iheruka yabereye i Dubai mu mwaka ushize wa 2023, no kurebera hamwe ibyo bifuza ko bizaganirwaho i Azerbaijan.
Ati “Twarimo tuganira tuvuga ngo nk’u Rwanda, twavanye iki i Dubai, tujyanye iki muri Azerbaijan? Ese ni ibihe bibazo twaba dufite mu Gihugu twumva bikwiriye kuba byitabwaho mu biganiro mpuzamahanga nk’ibyo, tugiye twiteguye dute kugira ngo ibyo tuzaba tuganira n’abandi na byo bizabe bifite ireme kandi bifite icyo bisubiza haba ku Rwanda ubwarwo no kuri uyu mugabane wacu wa Afurika, kuko muri ibyo biganiro u Rwanda ntabwo rugenda rwonyine, ahubwo rugendera muri uwo mugabane wa Afurika, akaba ari na ho ijwi ryarwo rirushaho kuzamuka. Rero icyo ni cyo cyari kigamijwe, ni ukugira ngo twitegure kuzajya muri ibyo biganiro mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe tumaze kuganira, dufite ibitekerezo byavuye mu baturage.”
Yongeyeho ati “Urabona ko hari imiryango yacu, dufite imiryango 73 ikorera hirya no hino mu Gihugu, hano hari abari bahagarariye bagenzi babo, hari kandi n’indi miryango itari iya Leta twari twatumiye, na bo dukora ibintu bifitanye isano. Hari n’imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, na bo twagira ngo bagire icyo batubwira kuko rimwe na rimwe bakorera no mu giturage bagakorana n’abaturage bakagira ibyo baba babona, kugira ngo na byo bizabe kimwe mu byo sosiyete sivile izaba igaragariza Leta, kuko tuzasoza dufite ibyo bita ‘position paper’ cyangwa se dufite umurongo tugiye kwereka Leta ngo nyamuneka ibi ntibizaburemo mu biganiro muzaba mufite hariya i Azerbaijan.”
Vuningoma avuga ko mu byo bifuza ko bizaganirwaho i Azerbaijan harimo kunoza uburyo ibihugu bikize byafasha ibikennye guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Hari ibihugu by’amahanga byateye imbere usanga byaragize uruhare mu kohereza mu kirere ibyuka byinshi byahumanyije ikirere bigatuma ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kiba ingorabahizi. Bafite ukuntu bari baratubwiye ngo bazajya batanga Miliyari ijana z’Amadolari buri mwaka, baziha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo bishobore kubaka ubudahangarwa. Izo Miliyari ntiziratangwa. Ibyo ni kimwe mu byo abantu bakwiye kuzaba baganiraho bavuga bati amafaranga yo gufasha abantu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yaba ari hehe, yatangwa ate, yanyura hehe? Icyo ni kimwe mu biganiro tubwira Leta yacu kuzabiganiraho, tutagaragara nk’abasabiriza, ahubwo mu by’ukuri tugaragara nk’ababwira bariya babigizemo uruhare ngo mufite uruhare na none, rwo gutuma iyi si irushaho kuba nziza, abantu tukayituraho twese kuko ntabwo ari iyanyu gusa.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera Ibidukikije no guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (RCCDN), Vuningoma Faustin, abajijwe impamvu atekereza yaba ituma ayo mafaranga adatangwa, yagize ati “urumva ibihugu nubwo biba byaratanze icyo cyifuzo, ngira ngo ku bwabo ntabwo biborohera kuyarekura kugira ngo aze kutwubaka, kandi rimwe na rimwe kubaka ubudahangarwa bwacu bituma isoko ryabo ritakara. Ntekereza ko imiryango yabo y’ubucuruzi icuruza cyane cyane ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byose bihumanya ikirere, n’izo nganda n’izo kompanyi mpuzamahanga nini zikomeye zitugiraho ijambo ryo gutuma rimwe na rimwe bifuza ko tutatera imbere kugira ngo babone ibyo bashyira ku isoko, bityo dukomeze kubigura. Rero ni byiza ko twitekerezaho nk’Abanyarwanda, tugatekereza ngo iyo ngoyi twayicikaho dute, kugira ngo dushobore kwihaza no kugira ibyo twikorera byatuma natwe turushaho gutera imbere.”
Aha ni ho Vuningoma ahera avuga ko COP 28 nka sosiyete sivile itabanyuze.
Ati “Mu by’ukuri usibye ko umuntu yavuga ngo hari intambwe yatewe twari tumaze n’iminsi duharanira, kuko nk’iyo bavuze ngo ikibazo cyo kuriha ibyangijwe n’imihindagurikire y’ibihe, ni ikibazo twari tumaze iminsi tuganira dusaba ko cyagira uko gifatwaho icyemezo, ariko ntikigaragare no kuri gahunda y’ibiganiro. Cyari kimaze imyaka hafi umunani abantu bavuga bati nyamuneka abantu barapfa, ibintu birangirika kubera imihindagurikire y’ibihe tutagizemo uruhare mu kubitera, nimugire uruhare mu kwishyura abo bantu baba bangirijwe ibintu bene aka kageni. Ariko iyo ugiye kureba uburyo bwashyizweho, ukareba n’amafaranga yashyizwemo, usanga ari agatonyanga mu nyanja, kuko n’ariya mafaranga bavuga bashyizemo n’iyo wayazana mu Rwanda gusa kugira ngo uze kwishyura ibyangijwe, ntabwo byarangiza ikibazo. Ni ukuvuga ngo rero mu by’ukuri hari igikwiye gukorwa.”
Yongeyeho ati “Ikindi cya kabiri, ibi bintu by’imihindagurikire y’ibihe (climate change) niba ibihugu bigira uruhare mu gucucumura ibyuka bijya mu kirere bidashyizeho ingamba zo kugabanya ibyo byuka, n’ubundi ni ha handi tuzaba tugifite ikibazo gikomeye. Rero kuba mu biganiro byabaye mu mwaka ushize nta ntego wabonaga igaragara yo gutuma ubushyuhe bw’isi buguma kuri 1,5 bitarenze 2 nk’uko amasezerano y’i Paris abivuga, ukabona nta kintu cyaganirwagaho kivuga kuri iyo ngingo, byatugaragarizaga ko nta muntu witeguye kugabanya ibyo byuka, nta muntu witeguye kuzamura ingamba zatuma ibyo byuka bigabanuka mu kirere, kandi bivuze ngo n’ubundi bizajya bitugarukaho, rero ukumva ko ibyo bitadushimisha. Ingamba ni ugukomeza gukora ubuvugizi no kudacika intege kugeza ubwo hagira igikozwe.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) Faustin Munyazikwiye, abajijwe nk’u Rwanda icyo babonye cyiza cyavuye muri COP28, bakurikije ibyo bakeneye n’ibyo biteze mu yindi nama nk’iyi igiye kuza, yavuze ko muri iyo nama yabereye i Dubai, igikomeye cyaganiriweho cyane ari uko ibihugu byafashe umwanya bigasubiza amaso inyuma bikareba aho bigeze mu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu masezerano y’i Paris.
Gusa na we agaragaza ko ibyo ibihugu bikize byiyemeje bitashyizwe mu bikorwa. Ati “Iyo nama yagaragaje ko ibihugu byasinye amasezerano muri rusange bikiri inyuma haba mu rwego rwo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, haba mu rwego rwo kubaka ubudahangarwa, yewe no mu rwego rwo gushaka ubushobozi, yaba amafaranga yaba ikoranabuhanga ryo kugira ngo tubashe kugera kuri ibyo bikorwa. Ni cyo kintu rero kigaragara gikomeye mu biganiro abantu batinzeho, ariko tunatinda ku kuvuga ngo ni izihe ngamba zafatwa noneho zikazashyirwa mu bikorwa.”
Naho ku nama nk’iyi igiye kuba, mu kwezi kwa 11 izabera i Baku mu murwa mukuru wa Azerbaijan, igihugu kiri hagati y’u Burayi na Aziya, Munyazikwiye avuga ko igikomeye cyane ibihugu bitegereje ari uko hari intego y’amafaranga agomba gushakishwa kugira ngo afashe ibihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, dore ko biri mu byibasirwa cyane n’izo ngaruka zirimo izuba ryinshi n’imvura nyinshi, biba mu bihe bitari byitezwe, nyamara uruhare rw’ibyo bihugu mu kwangiza ikirere ari ruto cyane.
Ni byo Munyazikwiye yakomeje asobanura, ati “Nk’uko mubizi mu masezerano y’i Paris, twari twariyemeje ko ibihugu bikize bizabona miliyari 100 z’amadolari ya Amerika kugira ngo ibihugu bikennye cyangwa se ibiri mu nzira y’amajyambere bishobore kuyifashisha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Mu masezerano y’i Paris rero byari biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka wa 2024, bivuze muri COP 29, ko aribwo noneho ibihugu bizemeranya ku yindi ntego izasimbura izo miliyari 100 z’amadolari, ari byo tumaze igihe tuganiraho kuva mu 2015.”
Yongeyeho ati “Ibihugu rero bibifiteho ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuga arenze trillion eshatu (Miliyari ibihumbi bitatu by’amadolari), hari abavuga ngo ntitwagombye kuba dufite umubare, twagombye kuba nibura tureba icyo ibihugu bikeneye (needs) noneho tukajya mu mibare nyuma, icyo rero ni cyo kintu gikomeye twiteze kuganiraho.”
Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’) iba buri mwaka guhera mu 1995, muri uyu mwaka wa 2024 igiye kuba ku nshuro ya 29 ikaba ihuza ibihugu bitandukanye byo ku Isi kugira ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|