Mukagatare Clemence, umupfakazi wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma yemeza ko gahunda ya RPF-Inkotanyi ikangurira abagore kwigirira icyizere biteza imbere, yamuteye gukora ubuhinzi bw’urutoki bwa kijyambere bwatumye ajya gupiganwa ku rwego rw’isi.
Amahugurwa hirya no hino ku isi n’amarushanwa yabereye muri Africa y’Epfo ku rwego rw’isi yahuje abahinzi b’igitoki cya kamaramasenti bimaze gutuma Mukagatare ageza ku rwego nawe atiyumvisha
Nyuma yo gucengerwa na guhunda ya RPF-Inkotanyi yasabaga abagore kwigirira icyizere no kugana urugamba rw’iterambere, Mukagatare yayumvise vuba maze atangira ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye.
Ubwo umuryango RPF inkotanyi yerekanaga abakandida depite bayo kuri uyu wa 27/08/2013 mu murenge wa Rurenge, Mukagatare yatanze ubuhamya ahamagarira abanyarwanda gutora ingirakamaro RPF inkotanyi.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba n’umuyobozi wa RPF inkotanyi muri iyi ntara yavuze ko ibikorwa bya RPF byivugira kandi binayamamaza mbere yuko bayamamaza.
Bimwe mu byagezweho mu iterambere mu karere ka Ngoma, ni umuriro w’amashanyarazi ubu wagejejwe mu mirenge yose yaka karere ndetse n’amazi meza ageze ku kigereranyo cya 80%.
Ibiteganijwe ngo harimo kubaka hoteli y’inyenyeri eshatu yatangiye kubakwa, kubaka umuhanda Ngoma-Kigali-Nyanza wa kaburimbo nkuko Perezida wa Republika yabibemereye.
Abari bateraniye aho bagaragaje ko itariki itinze kugera ngo batore RPF kuko ariyo ifite iterabere, banemeye ko bagiye gukangurira abandi gutora ingirakamaro RPF yo terambere n’ubuzima bwiza.