Umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri, Christine Mukabunani, avuga ko ishyaka rye riramutse ritorewe kujya mu nteko ishinga amategeko, ryasaba Leta ikazamura imishahara y’abarimu ikajyanishwa n’ibiciro biri ku isoko ndetse umwana wa mwarimu akajya yiga atishyura kuva mu mashuri y’incuke kugera muri Kaminuza.
Mukabunani abisobanura muri aya magambo “Turamutse tugiye mu nteko ishinga amategeko twasaba Leta ko izamura imishahara ya mwarimu akagera ku rwego abandi bakozi ba Leta bagezeho rwo kubasha guhahira ku isoko, kandi umwana we akiga atishyura guhera mu mashuri y’incuke kugera muri kaminuza”.
Byakunze kuvugwa ko imishahara y’abarimu yaba itazamurwa bitewe n’uko ari benshi cyane ku buryo baramutse bazamuriwe imishahara amafaranga yo kubahemba ataboneka. Mukabunani na we yemera ko abarimu ari benshi, ariko akavuga ko n’umusaruro batanga ni mwinshi ku buryo bakwiye kuzamurirwa imishahara ku rwego rumwe n’abandi bakozi ba Leta.
Nubwo iryo shyaka ngo rifite gahunda yo gukora ubuvugizi kugira ngo imishahara ya mwarimu izamuke, ntirigaragaza neza ingano y’amafaranga yakongerwa ku mishahara y’abarimu. Icyo umuyobozi wa ryo avuga gusa ni uko ngo abarimu bazazamurirwa imishahara ku rwego rumwe n’abandi bakozi ba Leta.
Bamwe mu batuye i Kayonza bavuga ko iyo gahunda ishyaka PS Imberakuri rifite yaba nziza iramutse ishyizwe mu bikorwa nk’uko bivugwa n’umwe mu barimu bigisha ku ishuri rya GS Nyamirama utashatse ko amazina ye atangazwa.
Cyakora hari n’abatazuyaza kwerura ko ari uburyo ishyaka PS Imberakuri ryahisemo kwifashisha kugira ngo ribone amajwi, nk’uko Tuyishime Ismael w’i Nyamirama abivuga.
Ibyo ngo babivuga bashingiye ku kuba iryo shyaka ritagaragaza uburyo ubukungu bw’igihugu buzazamuka kugira ngo amafaranga yo kongera imishahara y’ibihumbi by’abarimu u Rwanda rufite aboneke.