Bugesera: Abakandida-depite ba FPR- Inkotanyi beretswe abanyamuryango
Yanditswe ku itariki ya: 29-08-2013 - Saa: 13:54'
|
Ibitekerezo
(
2
)
|
|
|
Umuryango FPR-Inkotanyi watangije ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite bawo, bakaba beretswe abanyamuryango bari bahuriye mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera kuwa 28/08/2013 .
Abakandida batatu bari ku rutonde rwatanzwe n’umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’indi mitwe ine ya politiki yifatanyije nawo berekanywe ni Kaboneka Francis, Uwiragiye Priscille na Kayitesi Liberate.
Aba nibo bakandida beretswe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi i Bugesera.
Abo bakandida babwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ko guhitamo umuryango FPR mu matora ari ugutora iterambere, imiyoborere myiza, ubukungu n’ubutabera kuko ari nabyo uwo muryango ushingiraho mu kubaka igihugu.
Kanzayire Bernadette, komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu wari umushitsi mukuru muri icyo gikorwa yavuze ko umuryango FPR-Inkotanyi ari wo musingi w’imiyoborere myiza, aho buri wese amenya uruhare rwe muri iyo miyoborere kandi ibyo ngo akabyigishwa akiri muto.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bacinye akadiho karahava.
Ati “mumaze kubona ibikorwa mwagejejweho none muzatore FPR-Inkotanyi kugirango mukomeze kugera ku iterambere mu bikorwa bitandukanye kandi muziko imvugo yacu ariyo ngiro”.
Muri ibyo bikorwa byo kwamamaza abakandida b’umurynago FPR-Inkotanyi hatanzwe ubuhamya na bamwe mu bo umuryango FPR-Inkotanyi wakuye mu bukene.
Uwitwa Bana Emmanuel utuye mu murenge wa Ruhuha, ngo yari umukanishi w’amagare, aba muri Nyakatsi, ariko ngo kubera gukurikiza inama yagiriwe n’abandi banyamuryango ba FPR-Inkotanyi ubu yateye imbere ku buryo bugaragara.
Abahagarariye komisiyo b’uburenganzira bwa muntu bari bitabiriye icyo gikorwa.
Yagize ati “ ubu naguze imodoka, n’amasambu yo guhinga kandi ntayo nagiraga ubu kandi ndakataje kuko hari aho nshaka kugera kugirango nkomeze kwiteza imbere”.
Umuhanzi Senderi International Hit nawe yifatanyije n’abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite mu kubasururutsa. Ibikorwa byo kwamamaza bizakorerwa mu mirenge yose igize akarere ka Bugesera.
Senderi wasusurukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:





Egide Kayiranga
|