BK yungutse miliyari 7.3 mu mezi atandatu

Banki ya Kigali (BK) yavuze ko yagize inyungu ya miliyari 7.3 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2013, bikaba ngo bigamije kugaragariza abayiguzemo imigabane ko batibeshye, nk’uko umuyobozi w’iyo banki, Dr James Gatera yasobanuye.

Yagize ati: “Tugamije kwereka abaguze imigabane muri BK ko batibeshye kuko banki yabo ikomeje gukataza, tubwira abantu bose ko dufite ubushobozi bwo kubakira, kubaha inguzanyo, amakarita ya Visa abafasha kujya mu mahanga yose batitwaje amafaranga, n’ubundi buryo bw’imari bwo koroshya ubuzima”.

Abayobozi ba BK, barimo umuyobozi mukuru Dr James Gatera(hagati yambaye amadarubindi).
Abayobozi ba BK, barimo umuyobozi mukuru Dr James Gatera(hagati yambaye amadarubindi).

BK ivuga ko inyungu ya miliyari 7.3 yabonye muri uyu mwaka kugeza tariki ya 30 kamena itavangiye, nyuma yo gutanga imisoro no gukora imirimo inyuranye harimo no guhemba abakozi.

Iyi banki ngo yifitiye umutungo bwite wa miliyari 356.3, igaragaza ko mu mezi atandatu yatanze iguzanyo ya miliyari 195.5, abakiriya babitsa miliyari 227.9, ikaba ibitse miliyari 285.9 z’imitungo y’abandi ndetse ikagira imitungo y’abanyamigabane ingana na miliyari 70.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakozi ba BK bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru tariki 28/08/2013.
Abakozi ba BK bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru tariki 28/08/2013.

Dr James Gatera yavuze ko imari BK ifite iyihesha kuba banki nini ya mbere y’ubucuruzi mu Rwanda, kubera gukoresha ikoranabunga ry’amakarita ya Visa, iryo kubitsa, kubikuza no kwishyura rya mVisa, ibyuma bya ATM, abacuruzi bakorana na BK (Agents), ndetse n’amashami akomeje kongerwa mu gihugu (akaba ageze kuri 64).

BK iremeza ko imaze gufungura ibiro mu gihugu cya Kenya hagamijwe guhita itangizayo ishami, ndetse na nyuma yaho ngo ikazahita itangira gukorera mu gihugu cya Uganda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka