Rutsiro : Umuriro umaze iminsi ibiri watwitse ishyamba rigera kuri hegitari 30,5

Ishyamba riherereye ku musozi wa Gashinge ahitwa i Mazi hagati y’imirenge ya Mushubati na Mukura yo mu karere ka Rutsiro ryatangiye gushya tariki 27/08/2013 mu ma saa tanu z’amanywa rikomeza no ku munsi ukurikiyeho, hakaba hamaze gushya ahagera kuri hegitari 30,5.

Abaturage baraye barizimya ijoro ryose ariko biba iby’ubusa bafata icyemezo cyo gukumira umuriro kugira ngo udakongeza andi mashyamba, umuriro ukomeza kwaka hagati ariko utabasha gukomeza ku mpande.

Ishyamba ryahiye ni irya Leta ryiganjemo ibiti bya pinusi, hakabaho n’ikindi gice gito cy’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati, Nsengiyumva Etienne, avuga ko imibare y’agateganyo bakoze igaragaza ko ahahiye harimo hegitari imwe n’igice y’abaturage, hegitari eshanu z’ishyamba rya Leta n’ahandi hari hasaruwe na Rwiyemezamirimo hagera kuri hegitari 24.

Barakeka ko umuriro waturutse ku bantu bahatwitse bashaka ubwatsi bw’amatungo, dore ko bari baherutse no gutwika umusozi uri hakurya mu murenge wa Mukura hakamara hafi icyumweru n’igice harimo gushya, nk’uko Nsengiyumva uyobora akagari ka Gitwa gahana imbibi n’ahahiye muri mukura yabisobanuye.

Hari icyizere cy’uko aho hafashwe n’inkongi y’umuriro hadakomeza gushya kuko umuriro bawuzitiye ku buryo udashobora kurenga aho bawuzitiriye, uwo hagati na wo bakaba bategereje ko uza kwizimya.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka