Muhanga: Acyekwaho gufata umugore ku ngufu akanamutera icyuma mu gitsina
Umusore w’imyaka 26 wo mudugudu wa Gisiza, akagari ka Remera murenge wa Muhanga ho mu karere ka Muhanga afunzwe ukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 43 ngufu yarangiza agahita amutera icyuma mu gitsina.
Uwitwa Frodouard Mugirwanake avuga ko ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu murima we, yasanze umugore aryamye hasi yatewe icyuma mu gitsina amara yasohokanye na nyababyeyi aribwo yahise atabaza bakamujyana kwa Muganga.
Uyu mugore akimara kuboneka, bahise bakeka uriya musore wafashwe kuko ngo hari hashize ibyimweru bibiri akekwaho kuba yaribye mu rugo rwo muri uwo mudugudu bakaburiramo n’icyuma basanze mu gitsina cy’umugore.
Ikindi ngo cyatumye bakeka uyu musore ngo ni uko bahise bajya iwe bagasanga imyenda yari yambaye iriho amaraso. Uyu musore akaba yari afunguwe vuba kuko yari amaze imyaka itanu afungiwe gufata ku ngufu.
Uyu mugore yahise ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi ariko kubw’uko yari ameze nabi, amara n’ibindi byo munda byatangiye gusohoka hanze yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Umusore nawe yahise ajyanwa kuri station ya polisi ya Mushishiro mu karere ka Muhanga; nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa y’uyu murenge wa Muhanga, Vedaste Habinstuti.
Umuntu uhamye n’icyaha cyo kwangiza mu myanya ndangagitsina, ahanisha ingingo ya 187 y’amategeko iteganya igifungo cya burundu.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mugome bamuhane by’intangarugero
uwo mugizi wa nabi bamwice
Bazamwice yogakubwa yagize nabi umuntu wabyawe kwiri agakora ibyo
Icyaha nikimuhama batamubeshyera ariko ngo ni uko yigeze gufungwa, ntibazamwice, bazamufunge burundu ariko babanje kumuha icyuma akikeba amabya akumva uko uriya mubyeyi yababaye!!!
Birarenze ntabwo ihonyora rigeze aho ariryo kwihanganira. iyi nyamaswa yari ikwiye guhita bayitsinda aho nta kindi azamara usibye gukomeza gusogota abandi. Nyamuneka mutabare abantu nkaba bareze mu gihugu iyaba abaginga nkaba bahitaga babirenza ntawazongera gukinisha kwica umuntu bene aka kageni
ubundi abantu bafunzwe baba barangiritse mubwonko bitewe nibyaha bakoze kumufungura agasubira muri sociyete atanjyuze mubashinzwe ibibazo byo mumutwe ni amakosa cyane. murebe imibare myinshi ikora ibyo byaha abenshi ni abafunguwe.
NI UKURI UBWICANYI MU RWANDA BURAKABIJE PE!LETA NISHYIREHO INGAMBA ZIKOMEYE NAHO UBUNDI ABANTU BARAMARANA PE!!!!!KUKI UMUNTU YICA UNDI NTIBAHITE BAMWICIRAHO!NYAMARA TURI KWIKURURIRA IBIBAZO BURIYA UMUNTU YISHE UNDI NAWE BAKAMWICIRAS AHO ATARAGERA KURI POLICE ABANTU BATINYA PE!!!!!!!!!!LETA NIBA ITABIKOZE BATURAGE NI MUHAGURUKE DUHASHYE ABO BAGIZI BA NABI NAHO UBUNDI INZIRAKARENGANE ZIRASHIRA!