Ubwo abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamazaga mu karere ka Ruhango, tariki 28/08/2013, bijeje abaturage ko muri mandate itaha y’abadepite bazaharanira ko hakorwa ibikorwa remezo byinshi mu karere ka Ruhango.
Bimwe mu bikorwa abakandida ba FPR bemereye aba baturage, harimo kuzongera imihanda myiza, ibigo nderabuzima, gare igezweho, sitade, kongera amasoko mu mirenge n’ibindi byinshi.
Robert Bayigamba, komiseri wa RPF wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yijeje ko umuryango RPF uzakora ibishoboka byose umuturage wese akazagera mu kerekezo 2020 ahagaze neza.
Bayigamba yavuze ko ibyo FPR imaze kugeza ku Banyarwanda izakomeza guharanira ko byiyongera kandi bikagaragarira uwo ariwe wese.