Abanyururu batorotse muri gereza ya Huye byaturutse ku burangare bw’abacungagereza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amagereza (RCS) kiratangaza ko abanyururu baherutse gutoroka muri gereza ya Huye byaturutse ku burangare n’ubugambanyi bya bamwe mu bacungagereza, ariko ngo hari ingamba zikarishye zafashwe zo guhangana nicyo kibazo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 28/08/2013, umuyobozi mukuru wa RCS, Paul Rwarakabije, yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi bivugwa mu magereza ya Bugesera na Huye, byabereye isomo akacungagereza, bari baradohotse ku nshingano zabo ariko ubu bakaba bafashe umurongo mushya.

Yagize ati: “Hari abakozi ba RCS badohotse ku nshingano zabo, kuko hari abafatiwe mu bikorwa by’ubufatanyacyaha n’abagororwa. Abayobozi ba za gereza basabwe gukurikirana buri gihe imikorere ya buri mucungagereza ufatiwe mu byaha nk’ibi agafatirwa ibyemezo hakiri kare”.

Gen Maj Rwarakabije uyobora RCS na Mary Gahonzire umwungirije mu kiganiro n'abanyamakuru.
Gen Maj Rwarakabije uyobora RCS na Mary Gahonzire umwungirije mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu byumweru bibiri bishize niho abagororwa batanu batorotse gereza ya Huye aho bari bafungiye ariko umwe muri bo akaza gufatwa, naho iperereza rikaba rigikomeje mu gushaka abandi.

Hagati aho abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugambanyi barahagaritswe by’agateganyo abandi barafungwa mu gihe iperereza rigikomeza.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’inama ubuyobozi bwa RCS bwari bumaze kugirana n’abacungagereza ba gereza zose zikorera mu Rwanda. Inama yari igamije kubasaba guhindura imikorere, kugira ngo gereza zirusheho kuba ibigo ngororamuco nk’uko byari bisanzwe.

Rwarakabije kandi yemeje ko muri iyi nama banemeje ko abacungagereza bose bagomba guhabwa amahugurwa igitaraganya kugira ngo bibutswe inshingano zabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese ko nahageze nanjye mbona gereza imaze gusaza ikaba izatwarwa n’ibiza. MIDMAR ngo mutahe.

KARIWACU H.Ndyaye yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

N’abacungagereza ba Gereza ya NTSINDA yo mu karere ka RWAMAGANA,umunsi umwe abanyururu bazabakubita kuko bitwara nabi cyane bashakisha udufaranga hagati y’abanyururu n’ababagemurira,mbese kugira ngo ugemuye abone uwo ashaka bitamugoye cyangwa umunyururu ngo abonane n’uwe abacungagereza babiriramo cyane,ibi rero ni ukwitesha agaciro,umuco wa ruswa ukabokama,serivisi mbi no guhombya Igihugu!Rwose bakurikiranirwe hafi naho ubundi bazisama basandaye!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka