Umusoro wa komini wari umaze guhangayikisha abaturage kuburyo n’umubiri w’umuntu wasoraga
Abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Cyeza baratangaza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, abaturage basoraga batazi icyo basorera ndetse hakanaba n’imisoro ibakandamiza.
Umukecuru witwa Mariya Therese avuga ko cyera byari bigoye ko umuturage atera imbere cyangwa ngo atekane kuko yahoraga ahangayikishijwe n’imisoro itandukanye yabazwaga.
Mariya avuga ko muri icyo gihe habagaho umusoro warebaga uwitwa umugabo wese (ukora cyangwa udakora), aho yagombaga gusorera umubiri we agatanga amafaranga 400.
Ibi ngo byatumaga abenshi iyo babonaga abapolisi ba komini baje gushaka umusoro bihisha kugirango batabasoresha. Uwafatwaga icyo gihe atasoze, ngo yahitaga afungwa, ati: “umugabo iyo yafungwaga wakoraga kuburyo ushaka amafaranga yagombaga gusora ukayajyana bakamufungura, iyo utayashakaga yaheraga muri kasho da!”.
Uyu mukecuku akomeza avuga ko undi musoro wabahangayikishaga cyane wari umusoro w’inka, kuburyo abantu benshi batinyaga gutunga inka kuko batinyaga umusoroi wazo.
Ati: “hari ubwo inka yabyaraga ukumva urishimye ariko na none ukumva ni umutwaro kuko umusoro wabaga wiyongereye kandi ntacyo ikwinjiriza”.

Umuyobozi wungirije w’abikorera mu karere ka Muhanga, Emmanuel Musabyimana, avuga ko iyi misoro yabangamiraga cyane Abanyarwanda benshi kuko ngo hari imwe yabagaho itari ngombwa ko ibaho.
Yagize ati: “nk’umuntu wasoreraga inka kandi ntacyo imwinjiriza, byaba byiza ahubwo basoresheje icyo yinjije”.
Ikindi avuga ngo ni ni uko byari bigeze aho basoresha umuntu wese utunze inyakiramajwi (radiyo). Ibindi abantu batungaga rwihishwa ni amagare n’ibindi kuko byose byasoraga ntacyo byinjije.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko imisoro ningobwa wenda uburyo yakwa mo benekuyaka
ntibasobanuraneza.Naho leta yohambere nikoko imisoroya
ririho kandi igashyirwaho ukobiboneye ikibwandetse.
Nonehoubu Leta yigishe abantu ubucuruzi bwunguka,urugero
aborozibinka ntizibe amawuwa ubutaka bube ubucuruzi
ubworozibwose bubeumwuga ntagihombotuzagira.Nahogusorera
ikitakunguranigihombo.Ibi leta igombakubigiramouruhare
itangizayo ubwayo ibibikorwabyubucuruzi please.
ahubwo vuga ngo nuruhinja rurasora!!! nonese umuntu udafite 2ans ngo yishyure mutuelle!? ivugire.
ariko itangazamakuru rirasetsa cyane ye ubuse twese niko turi injiji ntamaso tugira cyangwa amatwiyo kumva mwarangiza mukagereranya ibitagereranywa imisoro yubu yo iradusigahabi sijawahi kuona kabsa.
ariko se uyu musabyimana yashakaga gukoresha imbusane y’ibyo yavugaga cyangwa?
Ariko Iyo Usohoye inkuru Nkiyi Ukabona Izi Comments Ntiwumirwa Ubu Nudukara Charbon Nifu Mperutse Kwakwa 2 Kilos Za Sukari Mvuye Kongo Ngo Ntamusoro Cyakora Ntawakurenganya Ushobora Kuba Ugereranya Ibyo Utazi!
ARIKO NIMWEMUBIBONA MWENYINE IMISORO IBAMURWANDA HARA HANDI MWIGEZE MUYIBONA MUGERERANYA IBITAGERERANYWA ABANTU NTIBAKIRYA NGO BASORE IHO UHINGA NAHO HATERA NGO BASORE
Nimusigeho mwabantu mwe mutabyutsa nuwari usinziriye, icyo gihe se ko ari abagabo gusa basoraga ubu n’umugore ngo nasore, ubutaka Imana yiremeye ngo nibusore, inshike zitakibyara n’ingumba ngo nibatange imisanzu y’uburezi, akantu kose wakuraho amaramuko ngo gasorere none ngo ngwiki nimusigeho hatagira ubumva.
Ceceka byihorere wigeze ubona aho basoresha n’ubutaka Imana yadushyizeho nta kiguzi? no mucyaro koko? aho umuntu atagira n’urwara rwo kwishima? ahahaaa! n’akataraza kazaza.
none se ntamisoro ikibaho? amagare barayasorera amazu akodeshwa, ibibanza, umushahara ni ukugabana na rupiyefu cyangwa ushaka kugirango wumve ikiva mubantu?
ariko twoye kujya tubeshyanya kereka utarabaga mu Rwanda!!! ko twasoraga CPM(contribution personnelle minimum) y’amafaanga 400 gusa se, ari icyo gihe ari nubu nutwaye igitoki ku isoko agisorera ubwo ahari menshi ni he? icyo gihe hari uwigeze akubaza amafaranga y’umutekano? ay’ibishingwe?ay’ikigega cy’uburezi?n’andi menshi yakwa!!!!