Comedy Knight izataramira abakunzi bayo muri Century Cinema
Abahanzi b’urwenya (comedies) bari mu itsinda rya Comedy Knight bazataramira abakunzi babo kuri uyu wa gatandatu tariki 31/08/2013 muri Century Cinema muri Kigali City Tower.
Iki kirori kizatangira saa moya za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 gusa. Biteganyijwe kandi ko hazaba hari n’abanyarwenya baturutse mu gihugu cya Uganda.
Ubwo twaganiraga na Nkusi Arthur umwe mu bagize Comedy Knight, yadutangarije ko muri iki gitaramo hazaba harimo udushya twinshi dore ko bazanazana umuhanzi ariko akaba yirinze kudutangariza amazina ye kuko bashaka ko bizatungura abantu (surprise).
Nkusi Arthur yagize ati: “Salle tuzakoreramo niyo sale nini irimo kandi twazanye style itandukanye kuyo twakoreshaga. Hazaba hari na artist surprise...azabaririmbira...”.

Nkusi Arthur kandi yakomeje adutangariza ko bafite gahunda yo gukora ibitaramo hirya no hino ndetse bakazanagera no mumashuri.
Yanadutangarije ko kandi hari n’umushinga bafite wo gukora ibiganiro kuri televiziyo bisetsa “Comedy TV Shows” mu rwego rwo kugira ngo abakunzi babo barusheho kubabona.
Itsinda rya Comedy Knight rigizwe n’abantu 10. Barindwi ni abakinnyi abandi batatu ni ababafasha mu mikorere. Iri tsinda rirateganya kuzongeramo abandi bantu bitewe n’uko bazajya babona ari ngombwa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|