Afrobasket: Ikipe y’u Rwanda yagukanye umwanya wa 10
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yegukanye umwanya wa cumi mu irushanwa ry’igikombe cya Afuruka (Afrobasket 2013), ririmo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Nyuma yo kuzamuka ikagera muri 1/8 cy’irangiza, ikipe y’u Rwanda ntabwo yabashije kuharenga kuko yatsinzwe na Senegal amanota 67-57.
Nyuma yo gutsindwa na Senegal, bivuze ko yahise isezererwa, ikipe y’u Rwanda yagombaga gukina imikino yo guhatanira imyanya myiza (Matches de classement).
Mu guhatanira hagati y’umwanya wa 9 n’uwa 10, u Rwanda rwatsinzwe na Tuniziya amanota 76-54, u Rwanda rwegukanye umwanya wa 10 mu makipe 16 yitabiriye iryo rushanwa.
U Rwanda rwari rugiye mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya kane rwikurikiranya kuva muri 2007, rwari ruri mu itsinda rya kabiri ryarimo Burkina Faso, Maroc na Tuniziya.
Muri iryo tsinda, u Rwanda rwabashije gutsinda Burkina Faso amanota 80-61 ukaba ari nawo mukino wonyine u Rwanda rwabashije gutsinda muri iryo rushanwa. Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Maroc amanota 87-57, inatsindwa na Tuniziya amanota 83-81.

Nyuma yo kwugukana umwanya wa 10, umutoza w’ikipe y’u Rwanda Moise Mutokambali avuga ko ikipe ye yitwaye neza ku kigero cya 80%, kuko intego yari yihaye ngo muri rusange yazigezeho.
“ Twaje muri iri rushanwa dushaka kuza mu makipe 10 ya mbere muri Afurika none twabigezeho. Twitwaye neza ku kigereranyo cya 80%.
Ntabwo byabaye 100% kuko hari amakosa yo kutamenya kugarira neza ndetse no kwinjiza imipira mu nkangara yagiye akorwa, ari nayo tugiye kuyakosora, ariko ubundi navuga ko abakinnyi banjye bagerageje kwitwara neza”.
N’ubwo u Rwanda rwasezerewe, ariko imikino yo irakomeza. Muri ¼ cy’irangiza, Angola yasezereye Maroc iyitsinze amanota 95-73, Misiri isezerera Cape Verde iyitsinda amanota 74-73.
Cote d’Ivoire mu rugo iwayo ikomeje kwitwara neza ikaba muri ¼ cy’irangiza yasezereye Cameroun iyitsinze amanota 71-56, naho Senegal isezerera Nigeria iyitsinze amanota 64-63.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza izaba kuri uyu wa gatanu tariki 30/08/2013, Cote d’Ivoire izahatanna Angola ifite ibikombe 10 bya Afurika, naho Senegal ikazakina na Misiri.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|