Rwanda Volleyball U21 yatangiye guhatanira umwanya wa 17
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya, kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013, yatangiye guhatanira kuva ku mwanya wa 17 kugeza ku mwanya wa 20.
Nk’uko bigenda mu marushanwa y’umukino wa Volleyball, ikipe imaze gusezererwa ntabwo ihita itaha, ahubwo ibanza guhatanira indi myanya y’inyuma (matches de classement), kugirango hazamenyekane uko amakipe akurikirana ku isi muri uwo mukino.
Ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi muri icyo gikombe cy’isi, yasezererewe imaze gutsindwa imikino ine yose yo mu itsinda yari iherereyemo.
U Rwanda rwatsinzwe amaseti 3-1 na Reta Zinze Ubumwe za Amerika, rutsindwa kandi amaseti 3-0 na Canada, amaseti 3-0 na Tuniziya, rusoza imikino yo mu itsinda rutsindwa na none na Serbia amaseti 3-0.
Mu mikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa 17 kugeza ku wa 20, itangira kuri uyu wa kane tariki ya 29/8/2013, u Rwanda rurakina na Venezuela, ruzakurikizeho gukina na Estonie kuri uyu wa gatanu yariki ya 30/8/2013, rukazasoza iyo mikino rukina na Maroc tariki ya 31/8/2013.
Nubwo ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi muri rusange muri iyo mikino, harimo abakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza ugereranyije na benshi mu bakinnyi b’andi makipe bitabiriye iryo rushanwa.
Kapiteni w’u Rwanda, Mutuyimana Aimable, kugeza ubu ari ku mwanya wa gatandatu watsinze amanota menshi mu bakinnyi 49 bagerageje gutsinda, Musoni Fred we ari ku mwanya wa 10 mu bakinnyi bitwaye neza mu gutanga imipira (service).
Naho Uwitwa Bigirimana Peter akaba ari ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi 10 bitwaye neza ku mwanya wo kugarira (Libero).
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|