Leta y’u Rwanda ishyigikiye guteza imbere uburezi –Dr Harebamungu
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, aratangaza ko Leta y’u Rwanda izakomeza guteza imbere uburezi burimo n’ubw’amashuri makuru kugira ngo Abanyarwanda bajijuke babashe kwiteza imbere.
Ibi Dr Harebamunhu yabitangaje tariki 28/08/2013 ubwo yasuraga Ishuri Rikuru rya Kibogora riri mu karere ka Nyamasheke, aho yarisabye gushyigikira uburezi bufite ireme.
Muri uru ruzinduko rwamaze igihe gito, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasuye inyubako z’iri shuri ndetse agenda yerekwa serivise zitandukanye.

Dr Harebamungu yatangaje ko uru ruzinduko muri Kaminuza ya Kibogora rwari rugamije kwereka ubuyobozi bw’iri shuri ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira uburezi kandi agashishikariza iri shuri gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi kugira ngo abanyeshuri bazarangizamo bazabe bafite ubuhanga bubashoboza kwiteza imbere.
Dr Harebamungu yishimiye ko iri shuri ari igikorwa gikomeye kigaragara mu karere ka Nyamasheke, riri ahantu heza kandi ryubatse neza ku buryo rigaragaza ubufatanye bwiza hagati ya Leta, abikorera ndetse n’amadini; bityo bikaba bigomba gusigasirwa kugira ngo uburezi bw’abana b’u Rwanda ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza bitere imbere.
Dr Harebamungu yongeye gusaba iyi Kaminuza ko yashyira imbere uburezi bufite ireme. Yagize ati “Ubutumwa bw’Ishuri rikuru ryose ni uko bigisha uburezi bufite ireme. Bigishe abantu bazagira uburyo bwo kuzishakira umurimo kandi bafite rya reme ry’uburezi, ibikorwa byiza bihamya ko babonye uburezi navuga ko ari ntamakemwa. Kandi ni ibintu bishoboka kuko kuva baratangiye n’ibindi bazabigeraho.”

Umuvugizi wungirije wa Kaminuza ya Kibogora, Ntaganira Josué Michel yavuze ko uru ruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta rwabateye imbaraga kuko babonye ko Leta y’u Rwanda ikurikirana iri shuri kandi bigatuma abantu bakora neza bagana mu murongo mwiza wa politiki y’uburezi mu Rwanda.
Ngo kuba Umunyamabanga wa Leta yashimye intambwe iri shuri rimaze gutera, birabaha icyizere cy’uko barimo gukora neza ndetse n’ingufu zo gukomeza guteza imbere uburezi muri iyi Kaminuza imaze umwaka umwe gusa itangiye.
Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari muri Kaminuza ya Kibogora, Joseph Ndikumana na we yishimiye inama bahawe n’Umunyamabanga wa Leta ufite uburezi mu nshingano, by’umwihariko ku nama yabahaye ijyanye n’uburyo bwo kongera mudasobwa zikoreshwa muri iyi kaminuza kugira ngo abanyeshuri babashe gukurikirana amasomo bakoresheje ikoranabuhanga.

Ndikumana avuga ko biri mu nshingano zabo ariko ngo iyo babonye inama ziturutse ku muyobozi uri kuri uru rwego bituma bongeramo ingufu nyinshi kugira ngo bagere ku ntego yabo.
Kaminuza ya Kibogora ngo ifite intego yo kuzorohereza abanyeshuri bazajya bayigamo ku buryo bazashobora gutunga mudasobwa kuri buri munyeshuri, bityo ikazajya imufasha mu bushakashatsi n’ibindi bikorwa by’umunyeshuri aba akeneye gukora mu buzima bwe bwa kaminuza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage turushijeho gukunda kaminuza ya kibogora polytechenic nashishikariza bagenzi bacu kuza muri kibogora hari service nziza cyane
Courage turushijeho gukunda kaminuza ya kibogora polytechenic nashishikariza bagenzi bacu kuza muri kibogora hari service nziza cyane
Abanyeshuli brangije kuva mumwaka w’amashuli2010 mwabashaka kubona diplome zabo kuko zatinze ndetse bazisabwa henshi mu gutanga akazi n’ibindi