Ngoma: Guverineri Uwamariya aremeza ko biteguye neza igihembwe cy’ihinga

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette , aravuga ko igihembwe bamaze kucyitegura bafatanije n’ikigo cya Leta cy’ubuhinzi (RAB) aho imbuto zamaze kugera hafi y’abahinzi.

Leta ifasha abahinzi mu kwegerezwa imbuto z’ubuhinzi z’indobanure ndetse n’ifumbire mu kubafasha kubyaza umusaruro mwinshi ku butaka buto bafite.

Kuri uyu wa 27/08/2013 umuyobozi w’intara yamaze impungenge abahinzi ababwira ko kugera ubu abagoronome b’imirenge yose bamaze kugezwaho izo mbuto ndetse n’ifumbire ko ihari.

Yanakanguriye abahinzi bo mu karere ka Ngoma n’abo mu ntara y’Uburasirazuba guhinga kijyambere bakoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda kugirango babashe kubyaza ubutaka bwabo buto umusaruro mwinshi nkuko politike y’ubuhinzi mu Rwanda ibivuga.

Yagize ati “Imbuto z’indobanure zamaze kubegerezwa imvura igera hasi duhita duhinga, ubwo rero dukoreshe imbuto z’indobanure kugirango tubyaze umusaruro mwinshi ubutaka buto dufite.”

Imwe mu mbuto y'indobanure y'ibishyimbo bishingirirwa byatanzwe n'ikigo RAB mu murenge wa karembo.
Imwe mu mbuto y’indobanure y’ibishyimbo bishingirirwa byatanzwe n’ikigo RAB mu murenge wa karembo.

Abahinzi bo mu karere ka Ngoma, aho yavugiye aya magambo bemeza ko guhinga bakurikije amabwiriza bahabwa n’inzobere mu buhinzi, byatumye umusaruro wabo wiyongera kuburyo butangaje.

Umwe mu bahinzi bavuganye n’itangazamakuru yagize ati “Ntarakora ubuhinzi bwa kijyambere nezaga igitoki cy’ibiro 20 none ubu mpinga kijyambere n’imbuto nziza y’urutoki ,ubu neza igitoki cy’ibiro 150 bampa ibihumbi 14 igitoki kimwe.”

Uretse uyu wavuguruye urutoki hari imbuto z’ibigori, ibishyimbo n’izindi zihabwa abahinzi ngo bahinge ndetse n’ifumbire mvaruganda bishyura ku musaruro wabo bamaze kweza.

Intara y’Iburasirazuba yiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi kuko ibasha kweramo imbuto nyinshi kandi n’ubutaka bwaho bukaba ari bwiza. Abatunzwe n’ubuhinzi babarirwa hejuru ya 70%.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka