Beauty for Ashes yatangije ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu yabo “The Wonders of the Son”
Itsinda “Beauty for Ashes” ryatangije gahunda y’ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu yabo nshya “The Wonders of the Son” bakoze umwaka ushize, ibi bitaramo bikaba bizazenguruka igihugu cyose.
Igitaramo kibimburira ibi bitaramo bigera muri 20 bateganya gukorera mu mugi wa Kigali mbere yo gukomeza mu Ntara, cyabereye ku rusengero “Church of Rwanda” i Gacuriro kikaba cyaragenze neza nk’uko babyifuzaga nk’uko byatangajwe na Olivier Kavutse ari nawe muyobozi wa Beauty for Ashes.

Nk’uko Olivier Kavutse yakomeje abitangaza, igitaramo gikurikira kizaba ku itariki 9.2.2014 kikazabera kuri East Wind Kicukiro naho tariki 16.2.2014 kikazabera kuri New Life Bible Church mu Kagarama.
Kwinjira muri ibi bitaramo ni ubuntu hose. Ibi bitaramo bizajya biba buri cyumweru mu masaha ya nimugoroba saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|