Libya yegukanye igikombe cya CHAN itsinze Ghana kuri za Penaliti

Ikipe y’igihugu ya Libya yegukanye igikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika bikoresha abakinnyi bakina muri ibyo bihugu imbere (CHAN), nyuma yo gutsinda Ghana hitabajwe za penaliti ku mukino wa nyuma wabereye Cape Stadium muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014.

Umukino wa Libya na Ghana waranzwe no kugarira cyane ku mpande zombi, ndetse n’amahirwe yo kubona ibitego yagiye aboneka ku mpande zombi, abanyezamu bitwara neza.

Iminota 90 yagenewe umukino yarangiye ari ubusa ku busa, ariko mu minota 30 y’inyongera, Abdoul Mouhamed wa Ghana yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda igitego ariko umupira awunyuza hejuru y’izamu.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa hitabajwe za penaliti, maze abanyazamu ku mpande zombi bitwara neza babasha gukuramo ebyiri, ariko umukinnyi wa Ghana Joshua Tijani yananiwe gutsinda penaliti y’ingenzi, bityo Libya ihita ibyungukiamo itsinda penaliti 4-3, ihita ihabwa igikombe.

Abanyalibiya bishimira insinzi ya CHAN 2014.
Abanyalibiya bishimira insinzi ya CHAN 2014.

Libya yageze ku mukino wa nyuma isezereye Zimbabwe, naho Ghana igera ku mukino wa nyuma isinze Nigeria.

Nigeria niyo yagukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Christian Chinonso Obiozor.

Irushanwa rya CHAN rikinwa buri myaka ibiri rikitabirwa n’amakipe 16 kugeza ubu, ryatangijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo guha amahirwe abakinnyi bakina muri za shampiyona zo muri Afurika, kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Ubwo iryo rushanwa ryatangiraga muri 2009 imikino ikabera muri Cote d’Ivoire, igikombe cyegukanywe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, muri 2011 muri Soudan igikombe gitwarwa na Tuniziya, Libya kikaba kibaye igihugu cya gatatu kicyegukanye.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka